Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donalt Trump yatangaje ko intambara y’Uburusiya na Ukraine yayihagarika mu kanya nk’ako guhumbya. Mbese umunsi umwe gusa kuriwe urahagije kugirango ibe ihagaze.
Ibi yabigarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro na GB News, yavuze ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ari inshuti ye cyane, anenga uburyo Joe Biden yitwara ku bijyanye n’intambara yo muri Ukraine.
Yagize ati “Iyaba narindi Perezida ubu, nahagarika iriya ntambara mu munsi umwe. Byasaba amasaha 24 gusa .Yakomeje avuga ko ari ibintu byoroshye. Iriya ntambara igomba guhagarara kuko iteje akaga.”
Trump ateganya kwiyamamariza manda ya kabiri ku mwanya wa Perezida w’Amerika mu matora ateganyijwe mu 2024, nubwo akurikiranywe n’inkiko ku birego birimo ibyo gusambanya abagore. Icyakora arabihakana.
Yanenze Joe Biden wamusimbuye ku butegetsi uburyo yitwara mu kibazo cya Ukraine, amushinja ko yahaye rugari u Burusiya ngo butere butangize iyi ntambara.
Ati “Putin ntiyari kubasha kwinjira muri Ukraine iyo hataba intege nke mu butegetsi bwa Joe Biden.”
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, Trump yavugaga ko afite igisubizo cy’intambara ibera muri Ukraine bivugwa ko yahitanye abantu ibihumbi.
Trump yakunze kunenga mugenzi we avugako ibyo akora bidahwitse kuko iyo aza kuba ariwe bitari kugenda uko biri kugenda ubu.
Uwineza Adeline