Mu gihe intambara iri kubera muri Ukraine ikomeje gufata indi ntera, Abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) n’u Burusiya, bakomeje guterana amagambo no guhangana bya hato na hato.
Kuwa kane w’iki cyumweru turimo, Gen Mark Milley Umugaba mukuru w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yatangaje ko Uburusiya budateze gutsinda intambara buri kurwana muri Ukraine.
Ibi ,Gen Mark Milley yabitangarije itangazamukuru kuwa 25 gicurasi 2023, nyuma y’inama yari yahuje ibihugu bitera inkunga ya gisirikare Ingabo za Ukraine ,byibumbiye mu itsinda rizwi nka “Ramstein Group”.
Gen Mark Milley, yakomeje avuga ko mu gihe gito kiri imbere , ingabo za Ukraine zizatangira gushushubikana iz’u Burusiya ,kugeza zizambuye uduce twose zigaruriye mu burasirazuba bw’iki gihugu mu ntara ya Donbas.
Ati:” Uburusiya ntabwo buzatsinda intambara burimo muri Ukraine kandi vuba aha Ingabo za Ukraine zishobora gutangira kwisubiza ibice byose Uburusiya bwigaruriye mu ntara ya Donbas.Ibi bivuze ko intambara igeze ahakomeye ndetse izarushaho gukomera .”
Gen Mark Milley atangaje ibi, mu gihe abarwanyi b’Ababarusiya bibumbiye mu mutwe wa “Wegner Group” , b aheruka kwigarurira undi mujyi wa Bukhmut, uherereye mu karere ka Donetsk ho mu ntara ya Donbas mu burasirazuba bwa Ukarine, nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze amezi arenga arindwi.
K’urundi Ruhande, Dmitri Medvedev wahoze ayobora Uburusiya ubu akaba ari Umuyobozi wungirije w’Inama y’umutekano mu Burusiya mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru RIA kuwa 25 Gicurasi 2023 , yahise asubiza Gen Mark Milley amubwira ko Uburusiya, butateze gutsindwa intambara muri Ukraine nk’uko USA ibyifuza.
Dmitri Medvedev, yakomeje avuga ko mu gihe Ubutegetsi bwa Perezida Zelensk bwakomeza kuyobora igihugu cya Ukraine, intambara ishobora kumara igihe kirerekire gishobora no kurenga imyaka 10, ariko ngo byose bikazarangirana n’insizi y’Uburusiya.
Ati:“Ntabwo Uburusiya buzatsindwa iyi ntambara nk’uko Gen Makr Milley abivuga. Gusa mu gihe Ubutegetsi bwa Zelensky bwakomeza kuyobora Ukraine, ishobora gutinda ikaba yamara imyaka irenga icumi ariko byose bizarangirana n’insizi y’u Burusiya.”
Dmitri Mdevedev, yakomeje avuga ko gutsindwa k’Uburusiya muri iyi ntambara, bizahita bishyira ku ntambara kirimbuzi , ishobora kurangira nta ruhande na rumwe rubyungukiyemo.
Uburusiya, bwatangije intambara muri Ukraine guhera tariki ya 24 Gashyantare 2022, buvuga ko bugiye kurengera Abanya Ukraine bavuga Ikirusiya, bari bamaze igihe bakorerwa igisa na Jenoside nabo bwise “Aba nazi bashya” bashyigikiwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Zelensky.
Uburusiya kandi , bwavuze ko bugamije kuburuzimo umugambi w’Umuryango wa OTAN urangajwe imbere na USA ,kwagukira ku butaka bwa Ukraine aho bufata iki gikorwa nk’icyari kigambirye guhungabanya umutekano wabwo no kubusenya.
Ni intambara USA yahise yinjiramo ifatanyije n’ibihugu by’Uburengerazuba bahuriye mu muryango wa OTAN, aho bari guha Ukraine Intwaro nyinshi zikomeye n’amafaranga, kugirango zibashe guhanga n’Uburusiya.
Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga, bemeza ko ari Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Uburusiya biri kurwana ariko ikibuga cy’imirwano kikaba cyarabaye Ukraine .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com