Kuwa 4 Nzeri 2021 mu nama yabereye i Brussel mu Bubirigi , yahuje abayoboke b’ ishyaka FDU Inkingi ritaremerwa n’amategeko y’uRwanda Kayumba Placide yatowe nk’umuyobozi mukuru mushya wa FDU Inkingi asimbuye uwitwa Faustin Bahungu wari usanzwe ari kuri uwo mwanya by’agateganyo.
Nyuma y’iyimikwa rya Kayumba Placide , abakunze gukurikirana ndetse bazi neza ibibera mu ishyaka FDU Inkingi n’abarigize , bavuze ko uyu Kayumba Placide ntacyo aje guhindura muri FDI Inkingi cyane cyane ingengabitekerezo ya Giparimehutu ,guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byakunze kuranga abagize FDU Inkingi .
Ibi ngo babihera ku kuba n’ubusanzwe Kayumba Placide asanzwe ari mwene Domonique Ntawukuriryayo wahoze ari superefe wa Butare ,agakatirwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda, kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi basaga 30.000 bari bahungiye ku gasozi ka Kabuye.
Umwe mu bikomye ndetse bakagira icyo bavuga kuri FDI Inkingi n’umuyobozi wayo mushya Kayumba Placide, ni ni uwitwa Kayumba Rugema, mubyara wa Kayumba Nyamwasa nawe ubarizwa mu ishyaka RNC rifatwa na Leta y’uRwanda nk’umutwe witerabwoba ubu akaba atuye muri Norway .
Mu magambo akakaye yuzuye umujinya, Kayumba Rugema avuga ko abagize ishyaka FDU Inkingi, byumwihariko Kayumba Placide na bagenzi be babana mu buyobozi bwa FDU Inkingi ari abantu b’abahezanguni ngo bakaba ari na bamwe mu bashinze umuryango Jambo ASBL usanzwe uhakana ukanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bitewe n’uko ugizwe n’urubyiruko rukomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubu batataniye mu bihugu by’uburayi.
Kayumba Rugema akomeza yongeraho ko aba bayobozi ba FDU Inkingi , ari abantu bakora politike ishingiye ku ngengabitekerezo ya Giparimehutu, ngo bikaba aribyo bikunze kubatera ipfunwe bigatuma nabo bahora babeshya ko habaye ho “double jenoside cyangwa se “ Jenoside Hutu” bagamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi .
Ibi Kayumba Rugema yabitangaje nyuma yaho abagize komite nyobozi ya FDU Inkingi , bamaze iminsi bikoma abantu bakomeje kunenga Kayumba Placide, wari umaze gutorerwa kuyobora iryo Shyaka ,bavuga ko ari umuhezanguni wabaswe n’ Ingengabitekerezo y’amacakubiri ashingiye ku moko ngo akaba abiterwa n’uko se umubyara, ariwe Dominique Ntawukuriryayo ari umujenosideri wakatiwe n’urukiko rwa Arusha nyuma yo guhamwa n’ibyo byaha.
Kayumba Rugema Yagize ati:”Izo politiki zanyu, zo ku izina n’ikibazo gikomeye!. Politiki z’ubuhakanyi n’ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo zizabagezaho. Bavuze Placide Kayumba mwene Dominique Ntawukuriryayo w’umujenosideri murarakara! . Niba bamwanditse bamaze. Ko mwebwe se mwirirwa muvuga abandi ? Kuki kigomba kuba ikibazo bavuze kuri Kayumba Placide?. Niba yiyemeje kuba umunyapolitiki, kubera iki batamuvugaho? Mwanjiji mwe. Ni ibikorwa by’ibyo mwakoze bikibakurikirana. Igitugu cyaranze ingoma ya Habyarimana na Kayibanda nicyo nanone mwumva mwagarurara hano. N’uyu munsi uwabaha ubutegetsi nta kindi mushobora gukora usibye gutema abantu no gukora amahano.
Yakomeje agira ati”Igihe mwahereye ngo bavuze kuri Placide kuki se batamuvugaho? Mwene ntawukuriryayo w’umujenosideri uri muri Arusha niwe muyobozi wa FDU Inkingi?. Umuhezanguni wuzuye wuje ingengabitekerezo ya Jenoside! Mwirirwa muvuga Hutu Genocide , ariko ntakindi abajenosideri mwavuga, usibye kwitwaza ngo habayeho “double jenoside” kubera ipfunwe y’ibyo mwakoze mu 1994. Niyo mpamvu mugira amashyaka ashingiye kwivanguramoko(selection). Ntawabasha gukorana namwe. Mureke gukanga abantu ahubwo mu kangwe n’ibyo mwakoze mu 1994. Abagize ingwate impunzi muri Congo nibo bagomba kubazwa imfu z’Abahutu baguye Congo. Kandi murahari no muri FDU Inkingi murimo. Musanzwe mufite ipfunwe kuberako benshi muri mwe mukomoka ku bajenojideri none muragerekaho no gucecekesha abantu? . . Nimuhagarare mukarabe mugabanye . Ngo umuntu ya positinze ibyo banditse kuri Dominique uhagarara agahakana ibyo se yakoze muri jenoside yakorewe Abatutsi aho kubisabira imbabazi! Mwari muri leta y’Abicanyi abandi bahagarariye ubwo bwicanyi mwakwemera mute se ko mwakoze amahano?.”
Ishyaka FDU Inkingi ryakunze gushinjwa n’abatari bake kuba rigizwe n’abahezanguni babaye imbata ya politike ishingiye ku ngengabitekerezo ya Giparimehutu, MRND na CDR . Ibi ni nabyo byatumye FDU Inkingi bafatanyije na RDI Rwanda nziza ya Twagiramungu Faustin bifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR nawo washinzwe ndetse ugizwe n’abantu bateguye bakanashira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994 baje guhungira mu cyahoze ari Zaire ya Mobutu Seseseko.
Ibi byashimangiwe n’amagambo yigeze gutangazwa na Karoli Ntahontuye Ndereyehe wahoze ari umuyobozi mukuru wa FDU Inkingi mu kiganiro yagiriye kuri Radiyo Inkingi y’ishyaka rye. Icyo gihe yagize ati:” Hari abantu ku giti cyabo muri FDU Inkingi bafite ibirenge, indangagaciro , intekerezo n’imyumvire bya FDLR babarizwa muri FDU Inkingi kumanywa, ariko bwa kwira bagakorera FDLR”
Iyi nimwe mu mpamvu kugeza ubu iri Shyaka rikorera hanze y’urwanda ritaremerwa n’ubutegetsi bw’uRwanda kubera gukorana n’imitwe yiterabwoba nka FDLR ndetse abayobozi baryo bakaba barakunze kurangwa n’amagambo ahakana ndetse agapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hategekimana Claude