Igihugu cya Sudan cyohereje mu Rwanda abanyeshuri 160 bo muri Kaminuza yigisha ubuganga (University of Medical sciences and Technology – UMST) kugirango bahakomereze amasomo yabo, nyuma y’aho Kaminuza yabo yigaruriwe n’abarwanyi mu ntambara iri kuba muri iki gihugu.
Aba banyeshuri bari mu cyiciro cya nyuma cy’amasomo bagomba kumara amezi 8 mu Rwanda kugira ngo babe barangije amasomo yabo.
Aba banyeshuri kandi bazakomeza kwiga nk’uko bari basanzwe biga mu gihugu cyabo, aho bazanakomereza gahunda zo kwimenyereza umwuga mu bitaro bitandukanye bya Kaminuza y’u Rwanda.
Aba banyeshuri bahuriza ku kuba bongeye kugarura icyizere cy’ubuzima bwabo, ngo kuko guhabwa ubuhungiro mu Rwanda no kwemererwa gukomeza amasomo yabo babifashe nk’igitangaza gikomeye.
Bashimira Guverinoma y’u Rwanda yabemereye ubuhungiro, bashimangira ko amahirwe bahawe bazayabyaza umusaruro.
Abambere bageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuwa 1 Kanama 2023 bari kumwe n’abalimu babo, abandi bahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.
Uwineza Adeline