Uburusiya nka kimwe mubihugu bitigeze bibarizwa mumuryango w’ubwirinzi w’ibihugu by’iburayi,bwasabye Ukraine yakwangirwa kwinjira muri uyu muryango nyamara ,Amerika yanze ubusabe bw’Uburusiya .
Uyu murya w’ubwirinzi mubya gisirikari ugizwe n’ibihugu by’iburayi n’Amerika (OTAN/NATO).
Ibi Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Antony Blinken yabivuze arimo gusubiza ku mugaragaro Uburusiya ku byo bwasabye kugira ngo ubushyamirane kuri Ukraine bucyemuke.Bwana Blinken nta cyo yemereye Uburusiya ku byo busaba, ariko yavuze ko arimo guha Uburusiya “Inzira isobanutse ya diplomasi ijyanye n’ejo hazaza, mu gihe Uburusiya bwaba buyihisemo”.
Minisitiri w’Uburusiya yavuze ko igihugu cye kiziga ku gisubizo cya Bwana Blinken, yatanze agihuriyeho na OTAN.Uburusiya bwari bwatangaje urutonde rwanditse rw’ibibuhangayikishije bijyanye no kwaguka kwa OTAN ndetse n’ibindi bibazo by’umutekano bishamikiyeho.
Muri byo, harimo gusaba OTAN gutangaza ko bitazigera bishoboka ko Ukraine n’ibindi bihugu byemererwa kwinjira muri OTAN.
Mu byumweru bya vuba aha bishize, Uburusiya bwakomeje gukusanyiriza umubare munini w’ingabo ku mupaka na Ukraine ikintu ibihugu by’i Burayi n’Amerika byabonye nko kwitegura kuba bwagaba igitero. Ibi Uburusiya burabihakana.
Blinken yavuze ko igisubizo cy’Amerika cyasobanuye neza “amahame shingiro” yayo, harimo n’ubusugire bwa Ukraine n’uburenganzira bwayo bwo guhitamo kwinjira mu miryango y’ubwirinzi nka OTAN.Yagize ati: “Ntihakwiye kubaho ugushidikanya ku kuba dushimitse mu ntego yacu iyo bigeze ku bijyanye na diplomasi [umubano n’amahanga], kandi turimo gukora mu buryo bungana bwo kuhibanda hamwe n’imbaraga mu kongera ubwirinzi bwa Ukraine no gutegura kwihimura mu buryo bwihuse buhuriweho mu gihe haba habayeho ubundi bushotoranyi bw’Uburusiya”.
Yongeyeho ati: “Ni ah’Uburusiya gufata icyemezo cy’ukuntu busubiza. Turiteguye aho ibintu byakwerekeza aho ari ho hose”.
Gusa Bwana Blinken yavuze ko muri iki cyumweru Amerika yoherereje Ukraine imizigo itatu y'”ubufasha” bwa gisirikare irimo nk’ibisasu bya misile byo mu bwoko bwa Javelin bisenya imodoka z’intambara (ibifaru) hamwe n’izindi ntwaro na zo zisenya ibifaru, ndetse na za toni zibarirwa mu magana z’amasasu n’ibikoresho
UMUHOZA Yves