Mugabowagahunde Maurice, akaba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko ubworozi mu ntara abereye umuyobozi buri gutera imbere cyane, aho abaturage bamaze kubugira ubwabo babubyaza umusaruro ukenewe.
Uwo muyobozi yavuze ko Intara y’Amajyaruguru imaze kuba igicumbi cy’ubworozi butanga umukamo, ahabarizwa amata menshi agera hirya no hino mu gihugu.
Dore ko mu mwaka wa 2017, Intara y’Amajyaruguru yihaye umuhigo wo kugera muri 2024, gahunda ya Girinka imaze koroza abatishoboye 68200, uwo muhigo urarenga hatangwa inka 89000, nyuma y’uko iyo gahunda itangijwe muri 2006.
Ati “Buriya Akarere ka Gicumbi bagira amata menshi cyane, kandi n’ivugurura ry’ubworozi bwacu rirakomeje, hari aho wasangaga batsimbaraye ku nka, bamwe bita iz’Inyarwanda, inka z’Inyambo, ariko ubu byarahindutse bashishikajwe no korora inka zitanga umukamo”.
Mu kugaragaza uko intego Intara y’Amajyaruguru yari yihaye muri gahunda ya Girinka, n’uburyo yesheje umuhigo ikanawurenza, Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko byose byaturutse ku bufatanye n’abaturage bamaze guteza imbere gahunda yo kuremerana.
Ati “Icyerekana ko abaturage babyumvise vuba, Ni uko kugeza ubu twamaze kurenga cyane intego twari twihaye, muri 2017 twari twarihaye intego ko uyu mwaka wa 2024 uzarangira muri gahunda ya Girinka tumaze gutanga inka 68,200, ariko ubu tumaze gutanga inka 89,000, bivuze ko tumaze kugera ku 130%”.
Arongera ati “Biraturuka ku baturage bumvise gahunda yo kuremerana, ndetse n’abafatanyabikorwa baradufasha, nabo binjira muri iyi gahunda ntibe igikorwa cya Leta gusa, ahubwo inzego zose turafatanya, abikorera, amadini, imiryango itari iya Leta, ariko no kwiturana, abaturage bumva inyungu zabo bikihuta”.
Uwo muyobozi avuga ko litiro 154,000 z’amata ziboneka ku munsi, ku buryo n’inganda ziyatunganya ngo zamaze kwiyongera aho zimaze kuba esheshatu, n’amakusanyirizo 44 akora neza.
Mukabizimungu Athanasie wo mu Murenge wa Gahunga, umwe mu bahinduriwe ubuzima na gahunda ya Girinka, avuga uburyo iyo gahunda yamuteje imbere.
Ati “Nyuma y’ubukene bukabije nari mfite aho naryaga mvuye guhingira abandi, Perezida Paul Kagame anteza intambwe, kubera imiyoborere myiza muri 2008 baba bampaye inka, narayoroye irabyara ntangira gukora ku ifaranga kuko nagurishije ifumbire, ntangira kugira imibereho myiza, abana batagiraga icyo barya amata araboneka, bagira imibereho myiza”.
Uwo mubyeyi avuga ko nyuma yo kwitura, iyo nka yagiye ibyara, uko ibyaye ikimasa akayigurisha yabyara inyana akayiragiza umukene baturanye.
Avuga ko yabaga mu kazu gashaje aho ngo urugi rwari rukozwe mu bikenyeri, ahita yubaka inzu nziza, abana biga mu mashuri meza aho bamwe bari muri Kaminuza ibintu yafataga nk’inzozi, kandi ko amaze koroza abata bake.
Ati “Kugeza ubu iyo nka yanteje imbere, yatumye abana biga amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’icyiciro cya Kaminuza hari abarangije imyaka itatu, ubu maze koroza imiryango 14. Ntarabona iyo nka nari umuntu wigunze, ariko ubu ibitekerezo byaragutse”.
Uwo mugore wize kugera ku rwego rw’amashuri yisumbuye nyuma y’uko yari yaracikirije amashuri kubera ubukene, avuga ko yegereye bagenzi be bahoze babana muri ubwo bukene bashinga Koperative ‘Imbere heza Gahunga’, aho ubu igizwe n’abanyamuryango 503, bakora ubuhinzi, ubworozi no kubaka ibigega bifata amazi y’imvura nyuma y’uko babonyeko muri ako gace k’amakoro kubona amazi bigorana.
Ati “Ubu njye uvuga ndi umutekinisiye, ndi nka Enjeniyeri, ndafata umwiko nkubaka ibigega bifata amazi, kuko abafatanyabikorwa mu kubungabunga ibidukikije ba Pariki y’ibirunga baduhaye amahugurwa”.
Arongera ati “Nk’umuntu wahingiraga abandi, nabashije kwigurira imirima, nanjye ntanga akazi, mfite imodoka na perimi, byose mbikesha imiyoborere myiza, burya iyo umuntu adafite inzara atekereza neza”.
Iyo gahunda ya Girinka mu Majyaruguru kandi yatejwe imbere cyane cyane n’inyungu ziva mu bukerarugendo bukorerwa muri ako gace, binyuze mu Ishyirahamwe ry’abaturiye Pariki y’Ibirunga (SACOLA), bakorera mu Murenge wa Kinigi na Nyange, aho bagenerwa 10% mu mafaranga aturuka mu bukerarugendo nk’uko kigali today ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com