Ubwo Intara y’Iburasirazuba hamurikwaga uko uturere twose tw’igihugu duhagaze mu bumwe n’ubwiyunge, iyi Ntara yashimiwe abayobozi bagaragarizwa umukoro bafite wo gukora ku rushaho kugirango ubwiyunge bugere ku ntego zifuzwa, muri iki gikorwa uturere twa Kirehe na Bugesera tubarizwa muri iyi ntara twashimiwe ko twaje ku isonga abayobozi batwo bavuga ko ibanga ryo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge babikesha gukorana neza no kurushaho kwegera abayoborwa.
Fidel Ndayisaba umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yashimiye intara y’uburasirazuba abasaba gukomeza gutera intambwe kugirango ubumwe n’ubwiyunge bugerweho
Yagize ati “Tugereranyije uyu mwaka n’uwawubanjirije habaye impinduka zikomeye cyane kuko ubu uturere 11 mu turere 30 turi mu manota 80% kuzamuka wareba ugasanga uturere 29/30 turi kuri 70% kuzamuka , habayeho impinduka kuko mu myaka ishize hari uturere wasangaga bari ku manota 50% ikindi kandi uyu mwaka habayeho no kureba impinduka n’umusaruro ibikorwa by’ubumwe n’ubwuyunge bikorwa n’uturere bizana.”
Yakomeje avuga ko Ubumwe n’ubwiyunge bwatanze umusaruro mu kwimakaza umuco mwiza wo kubahana no gukorera ku ntego.
Yagize ati “Umusaruro w’ubumwe n’ubwiyunge ni ukuzamura umuco mwiza wo kubahana abantu bagakorera ku ntego kandi bagashyira umurava mu byo bakora bikanatera ishema ku baturage kuko mwabonye ko twanatangiye kugenda dusuzuma uko abaturage babona ibikorwa mu karere biteza imbere ubumwe n’ubwiyunge bwabo bigaragaza uko abaturage babyishimira n’uko babona ibikwiye kwitabwaho bigatuma ubuyobozi bubona ibyo abaturage bifuza bikabafasha kubona ibigomba kwitabwaho.”
Abayobozi b’uturere twahize utundi nabo bavuga ko babikesha imiyoborere myiza bakaba bagiye kurushaho gukora ibishoboka byose kugirango ubumwe n’ubwiyunge bwimakazwe uko bikwiye
Muzungu Gerald ni umuyobozi w’akarere ka Kirehe kaje ku mwanya mbere n’amanota 88 ku rwego rw’igihugu ,yagize ati “Ibanga twakoresheje ni ubufatanye n’abaturage ikindi kintu twakoresheje urabona abantu ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge ntibabiha agaciro, ariko twe tubikurikirana umunsi ku wundi dufatanyije n’abakangurambaga nubwo ari abaturage ariko turaborohereza bigatuma abaturage babyiyumvamo, no gutangira ama raporo ku gihe ibi byose bigaragaza ko duhagaze neza.”
Naho Mutabazi Richard Meya w’akarere ka Bugesera kabaye aka kabiri n’amanota 86,75 nawe ati “Akarere ka Bugesera ni akarere gafite amateka ababaje ninako gafite inzibutso ebyiri ku rwego rw’igihugu nibyo rero bidufasha kubwira abaturage gufatanya, dushimira Nyakubahwa Perezida Kagame waturemyemo ikizere dore bakise akarere k’ubudasa kuba akarere ka Bugesera kitaweho kakaba kegerezwa ibikorwa remezo bitandukanye na mbere bidufasha no kwigisha abaturage bigatuma batwumva ikindi ni imibanire myiza n’abakozi dukora ubusabane ndetse na siporo by’umwihariko mbere ya covid19 siporo yaradufashije cyane kuko yahuje abakozi buri wese akisanga muri mugenzi we ibyo rero ni bimwe mu byadufashije kurushaho kwegera umuturage tubifashijwemo n’ubuyobozi bw’Intara budukangurira guhanga udushya. “
Ubwo Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yamurikaga uko uturere duhagaze Intara y’Iburasirazuba yaje ku isonga mu guhiga izindi n’umujyi wa Kigali aho ifite amanota 79,87% aho ifite umwihariko aho mu turere 11 twambere yihariye mo imyanya 8 ya mbere mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ikaba ikurikirwa n’intara y’iburengerazuba ifite 79,23% ,umujyi wa Kigali 78,5% intara y’amajyaruguru 77,9% mu gihe intara y’amajyepfo ifite amanota 75,1%, uturere twahize utundi aritwo Kirehe na Bugesera two mu ntara y’iburasirazuba tukaba twashyikirijwe ibihembo na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge.
Alice Ingabire Rugira