Mu gihe habura iminsi mike ngo ibihe bidasanzwe Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yashyize mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri birangira, abadepite baraye bemeje ko zigumamo.
Nk’uko Radio Okapi ibivuga, aba badepite bakoze itora ryemeza ko ibihe bidasanzwe bigumaho, bamaze kubisabwa na Minisitiri w’Ubutabera, Rose Mutombo.
Iki gitangazamakuru kivuga ko abadepite batoye, bose bemeye ubusabe bwa Minisitiri Mutombo, bongera iminsi 15 ku bihe bidasanzwe by’iminsi 30 byashyizweho n’Umukuru w’Igihugu.
Ibihe Perezida Tshisekedi yashyiriyeho izi ntara, byatangiye tariki ya 6 Gicurasi, bikaba byari biteganyijwe ko birangira tariki ya 6 Kamena 2021.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabishyizeho kugira ngo ingabo zikore ibikorwa byihariye byo kurandura imitwe yitwaje intwaro muri izi ntara, aho yari yiteze ko bizarangira zarayihashyije mu buryo bukomeye.
Gusa bihabanye n’ibyari byitezwe, iyi mitwe yitwaje intwaro yakomeje kumvikana igaba ibitero mu duce dutandukanye turimo Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Irumu muri Ituri ndetse ihicira abaturage, byerekana ko ingabo z’igihugu zigifite umukoro.
Itegekonshinga rya RDC ryemeza ibihe bidasanzwe by’iminsi 30, byongerwaho iminsi 15 nyuma yo kwemezwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.