Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, yamaganiye kure icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda aniyemerera arekurwa.
Kuwa 11 Gashyantare 2021, Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batoye umwanzuro wo gusaba ko Paul Rusesabagina umaze iminsi imbere y’ubutabera bw’u Rwanda yacibwa urubanza mu buryo buboneye cyangwa akarekurwa.
Kuri uyu wa Gatanu, Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga isuzuma icyemezo cy’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi cyafatiwe u Rwanda.
Abasenateri bamaganye umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’i Burayi kuri Rusesabagina, ukurikiranywe n’ubutabera kandi akaba aniyemerera bimwe mu byaha ashinjwa. Bemeje ko Inteko Ishinga Amategeko izasuma iki kibazo ikageza imyanzuro ku Nteko y’Ubumwe bw’i Burayi.
Inteko ishingamategeko yasobanuye neza ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga, bityo nta muntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kugena uko hatangwa ubutabera mu gihugu cy’u Rwanda.
Uretse abadepite n’abasenateri b’u Rwanda bamaganye icyemezo cy’Abadepite ba EU, n’abanyarwanda mu ngeri zitandukanye by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abanyamategeko bakomeje kugaragaza ko ari icyemezo cyafashwe hirengagijwe ukuri.
Paul Rusesabagina usabirwa kurekurwa cyangwa koroherezwa , yemereye urukiko ko yari umuyobozi muri MRCD mu gihe yari ifite umutwe w’ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byabereye I Nyabimata mu Majyepfo y’u Rwanda bigahitana abaturage binzirakarenga bikanangiza umutungo w’abatuye muri ako gace.