Kuri uyu wa 14 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame yasheshe Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, anagaragarizwa uko ibyari biteganyijwe gukorwa byagezweho ku kigero gishimishije nuburyo abasigiwe izo nshingano basigiwe umusingi mwiza.
Dukurikije ingingo ya 79 y’Itegeko Nshinga, rigena ko igihe hagamijwe amatora, Perezida wa Repubulika asabwa gusesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi 30 kandi itanarenze 60 mbere yuko manda y’abawugize irangira.
Ku bw’uko hateganyijwe amatora y’Abadepite ku tariki ya 15 Nyakanga 2024, uyu munsi Perezida Kagame yasheshe manda ya kane y’Umutwe w’Abadepite.
Perezida Kagame yashimiye Abadepite barangije inshingano, agira ati “Gusesa Inteko ntabwo bivuze kubagaya, ni igihe tugezemo cy’intera yindi, cy’ibindi tugomba kujyamo, ubwo ngira ngo benshi muzagaruka niba atari mwese, ariko uyu munsi byari ibyo kubashimira no kubabwira ngo ni ah’ubutaha”.
Uwari Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko ibyagezweho n’Umutwe w’Abadepite muri manda irangiye bibumbiye mu byiciro bitatu ari byo gutora amategeko, kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no kwegera abaturage.
Ku birebana no gushyiraho amategeko, yavuze ko Umutwe w’Abadepite wasuzumye unatora amategeko agera kuri 392, harimo Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, amategeko Ngenga 10 n’amategeko asanzwe 381
Ati “Tukaba twishimira ko amategeko yose yari mu Mutwe w’Abadepite, twari twiyemeje ko tugomba gusoza manda yose tuyatoye, yatowe ndetse akaba yaroherejwe gutangazwa ”.
“Muri rusange amategeko yose yatowe, agaragaza ko igihugu cyacu kihuta mu iterambere, gikora amavugurura hagamijwe kugendera ku muvuduko Isi igenderaho no ku byo abaturage bakenera mu mibereho yabo na byo bigenda bihinduka.”
Yongeyeho ko binagaragaza ko igihugu cyaguye amarembo mu gukorana, guhahirana no gufatanya n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
Ku birebana no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Mukabalisa yavuze ko bashingiye ku mpanuro n’inama bahawe na Perezida wa Repubulika ubwo barahiraga, bakaba barakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yagenewe ingengo y’imari, kugira ngo ahari ibibazo bikemurwe hakiri kare.
Naho ku birebana no kwegera abaturage, Perezida w’Umutwe w’Abadepite yavuze ko basuye abaturage mu gihugu hose, basura ibikorwa by’iterambere banaganira n’abaturage kuri gahunda zigamije kubateza imbere.
Ati “Muri izo ngendo kandi hakiriwe ibibazo by’abaturage, bimwe Abadepite bakava aho ngaho bihawe umurongo w’uburyo byakemuka, ku bufatanye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kandi hagatangwa raporo y’uko byakemutse ”.
Mu rwego rwo gushimangira ububanyi n’amahanga, Umutwe w’Abadepite warushijeho gushimangira umubano n’izindi nteko zishinga amategeko, bakaba barakiriye abagize inteko zishinga Amategeko benshi baturutse hirya no hino, ndetse ikaba yarakiriye n’inama mpuzamahanga zitandukanye.
Mukabalisa yavuze ko bishimira ibyagezweho ndetse n’ibitaragezweho bikaba bifitiwe impamvu, ati “Tukaba twizera ko manda y’ubutaha tuyisigiye umusingi wo kuzakomerezaho”.
Rwandatribune.com