Inteko Ishinga Amategeko ya Burukina Faso iri mu ruzinduko rw’iminsi itandatu mu Rwanda, aho basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ngo barebe zimwe muri gahunda za Leta uko zishyirwa mu bikorwa, kugirango nabo bibahe isomo ry’ibyo bazakora mu gihugu cyabo
Aba ba Depite bakiriwe na Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donatille, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku kureba uko u Rwanda rwashyize mu bikorwa gahunda za Guverinoma, kugira ngo nabo bazabyifashishe mu gihugu cyabo.
Banarebye uburyo Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda ikora ibijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, gutora amategeko no kureba urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Biteganyijwe ko muri iyi minsi itandatu iri tsinda ry’Abadepite rizamara mu Rwanda, bazasura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, nyuma bakazasura Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ndetse na Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC).
Igihugu cya Burkina Faso cyagaragaje umubano mwiza ku Rwanda, ubwo mu mwaka wa 2019 Perezida Kagame yitabiraga inama ku iserukiramuco nyafurika rya sinema, FESPACO, maze yambikwa umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso.
U Rwanda na Burkina Faso bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho mu bihe bitandukanye hagiye hahabo imigenderanire ku bayobozi b’ibihugu byombi. Ubu ibihugu byombi bikaba bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubuhinzi.