Mu gihe FARDC yongeye kugaba ibitero ku mutwe wa M23 ikoresheje indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi 25 iheruka kugura mu Burusiya, inteko inshingamategeko y’iki gihugu yahaye gasopa Guverinoma kutazigera ihirahira igirana ibiganiro ibyaribyo byose n’umutwe wa M23.
Mu butumwa bageneye Guverinoma ya Perezida Felix Tshisekedi ejo kuwa 8 Ugushyingo 2022, abagize inteko ishinga amategeko ya DRC , bavuga ko M23 ari umutwe w’iterabwoba wibasiye igihugu cyabo ,bityo ko Guverinoma ya DRC igomba guhagarika gahunda iyariyo yose igamije kugirana ibiganiro n’uyu mutwe.
Bakomeza bavuga ko ibi, bihuye n’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika agamije gukumira no kurwanya iterabwoba ku mugabane w’Afurika.
Iyi nteko, inasaba Guverinoma ya DRC kutazigera na rimwe ihirahira ngo yibeshye gushyira abarwanyi ba M23 mu ngabo z’igihugu ,polisi y’igihugu n’izindi nzego zishinzwe umutekano nk’uko M23 ibyifuza.
Inteko ishingamategeko ya DRC, itangaje ibi mu gihe ibihugu bikomeye n’imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo ONU ,ikomeje gusaba ubutegetsi bwa DRC kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 kugirango intamabara ibashe guhagarara.
Umutwe wa M23 ,uvuga ko mu gihe ubutegetsi bwa DRC buzakomeza kwanga ibiganiro nawo uzakomeza kurwana kugeza ugeze ku ntego zawo.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com