Abanya politike bo muri DRC nabagize sena basabye Perezida Tshisekedi na FARD ko bakwiye kugarura amahoro muburasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya congo mumaguru mashya.
Abagize sena mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bakomeje kunenga imyitwarire ya Perezida Felix Tshisekedi aherutse kugaragaza imbere y’umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa, Perezida Emmanuel Macron ubwo yavugaga ko muri DRC hakenewe kugarurwa amahoro vuba na bwangu.
Ibingibi Senateri Francine Muyumba ya bigarutseho kuwa 16 Werurwe 2023 mu kiganiro yagiranye ni bitangaza makuru byo muri DRC, avuga ko kugarura amahoro muburasira z’uba bwa Congo ar’ishingano zabo no kuzamura imibereho y’abanyagihugu.
Yakomeje avuga ko Inteko ishinga amategeko nabanya politike bagomba guhaguruka bagakora imirimo ntakwinezeza bagakorera abanyagihugu.
Yakomeje avuga ko ibiciro by’ibintu byishi byazamutse bikikuba 2 cyangwa 3 batanze urugero k’umufuka w’ibigori waguraga ibihumbi 28000 ubu ukaba ugeze kuri 70000 by’amanye congo.
Naho Depite Jean-Baptiste Muhindo Kasweka ubwo yari mu Nteko ishinga amategeko we yemeje ko icy’ibanze muri iki cyiciro kigomba kuba ugusuzuma ibikorwa bya gisirikare byabereye mu majyaruguru ya Kivu na Ituri hakagarurwa umutekano mu abanyagihugu.
Byagarutswe ho n’uhagarariye intara ya Kivu y’Amajyaruguru ubwo bakoraga isesengura ryo kuvana DRC muri EAC kimwe no gusuzuma imikorere y’ingabo zigomba kubazigenzura umutekano wa banye Congo.
Yakomeje avuga ko Iby’ibanze byihutirwa muri iki cyiciro byashyirwa imbere ari ugusuzuma impamvu zatumye M23 yambura ingabo za Leta FARDC ibice yabambuye.
Mukarutesi jessica