Inama rusange y’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateranye kuri uyu wa 12 Ukuboza yemeje ko ibihe bidasanzwe byari byarashyizwe muri Kivu y’amajyarugu na Ituri byakongererwa igihe kuko izi ntara zombie zikiri mu ntambara idashira.
Ni umwanzuro watowe n’abadepite 376 mu badepite 382 bari bitabiriye iyi nama. Iyi ibaye inshuro ya 38 ibi bihe bidasanzwe byongererwa igihe.
Uyu mushinga w’itegeko ryongerera igihe ibi bibihe bidasanzwe ku nshuro ya 38, na Minisitiri w’ubutabera wungirije, Amato Buyabuzire Mirindi.
Mu kiganiro yatanze, Minisitiri w’ubutabera wungirije yasobanuriye abayobozi ko ibi bizabafasha gushimangira ibyagezweho mubikorwa bya gisirikare,ndetse no gukomeza kunoza ibyari bitaranozwa.
Ni ikintu cyari giherutse kuvugwaho n’umukuru w’igihugu Perezida Félix Tshisekedi aho yatangaje ko hasigaye iminsi mike ngo iyi nama iterane hanyuma yige kuri uyu mushinga w’ibihe bidasanzwe, (Etat de siege) hanyuma bawemeze cyangwa se bawuhakane.
Ibihe bidasanzwe byashyizweho hagamijwe kurwanya umutekano muke wagaragaraga muri Kivu y’amajyarugur na Ituri, icyo gihe havanywe ho ubutegetsi bwa Gisivile hashyirwaho ubwa Gisirikare.
Umuhoza Yves
(Adipex)