Muri gahunda yo kugaragaza niba igihugu cy’u Rwanda gishobora kwakira abimukira bakomotse mu Bwongereza, kuri uyu wa 12 Ukuboza, hategerejwe ijambo rya nyuma ry’inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza kuri uyu mwanzuro
Inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza igomba kwemeza niba igihugu cy’u Rwanda gifite umutekano cyangwa ntawo ku buryo rwakwakira abimukira bakabaho batekanye.
Mu minsi yashize Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, aherutse gutangaza umushinga wa gahunda nshya y’abimukira, witezweho gukuraho imbogamizi Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ku Rwanda, rukazishingiraho rwanzura ko iki gihugu kidakwiye kwakira abimukira bacyinjiyemo binyuranyije n’amategeko.
Iyi gahunda yagendanye n’ivugurura ry’amasezerano y’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abimukira n’iterambere ry’ubukungu, yashyizweho umukono na Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda tariki ya 5 Ukuboza 2023.
Nyuma yo gushyirwaho umukono, bamwe mu bayoboke b’ishyaka Conservatives riyoboye Guverinoma y’u Bwongereza, bakoze igisa no kwigumura. Ku ikubitiro, Robert Jenrick wari Minisitiri ushinzwe abimukira yareguye, asobanura ko atemeranya na Sunak.
Ukutumvikana muri Conservatives kongereye imbaraga abatavuga rumwe na yo, cyane cyane abo mu ishyaka ry’abakozi [Labour] n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bahamya ko iyi gahunda nshya yatuma u Bwongereza burenga ku mategeko mpuzamahanga.
Mu gihe Conservatives yacitsemo ibice, kuri uyu 11 Ukuboza abayoboke bayo bayihagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko baraye bateranye, baganira ku buryo bagomba gutora iyi gahunda.
Ikinyamakuru The Guardian kivuga ko Sunak amaze iminsi aganiriza abashingamategeko b’ishyaka rye, abasaba gushyigikira iyi gahunda, kuko ibaye idatowe, ubuyobozi bwe bwatakaza agaciro.
Byateganyijwe ko mbere y’uko iri tora riba, Sunak kuri uyu wa 12 Ukuboza agirana inama yihutirwa n’abashingamategeko bigumuye, abamara impungenge bafite kuri iyi gahunda; igikorwa gishobora gutuma bamwe muri bo cyangwa bose bisubira, bakamushyigikira.
Guverinoma y’u Rwanda yo ntiyemeranya n’abavuga ko rudatekanye ku bimukira. Umuvugizi wayo, Yolande Makolo, tariki ya 15 Ugushyingo yibukije abanenga igihugu ko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, rirufiteho amakuru meza ku buryo rwakira, rukanatuza impunzi n’abimukira.
Makolo wavugaga ku mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Bwongereza yagize ati “Ni umwanzuro ureba ubutabera bw’u Bwongereza ariko aho tutemeranya ni aho uvuga ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye ku basaba ubuhungiro n’impunzi, kandi ko bashobora gusubizwa aho baturutse.”
Inteko yo mu Bwongereza nibemeza ko u Rwanda rutekanye, amahirwe y’uko abimukira bakoherezwa i Kigali ariyongera.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com