Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za America, yongeye gushyigikira icyemezo cyo gusaba u Rwanda gufungura Rusesabagina Paul.
Paul Rusesabagina umaze gukatirwa n’inkiko ebyiri mu Rwanda zamuhamije ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa byakozwe na MRDC-FLN muri 2018 na 2019 byanahitanye inzirakarengane z’Abanyarwanda.
Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, mu kwezi w’Ukwakira 2021 rwari rwamukatiye gufungwa imyaka 25 iza no gushimangirwa n’Urukiko rw’Ubujurire mu ntangiro za Mata uyu mwaka.
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakunze kugaragaza ko Rusesabagina yageze mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Aba badepite kandi bakunze no gusaba u Rwanda kurekura uyu mugabo wahamijwe ibyaha bikomeye, barimo babiri Young Kim wa California na Joaquin Castro wa Texas, bashyikirije Inteko umwanzuro wo gusaba Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rurekure Rusesabagina.
Kuri uyu wa Kane, Inteko rusange y’Abadepite batoye uyu mwanzuro uvuga ko Rusesabagina akwiye gufungurwa vuba na bwangu.
bashyize uyu mwanzuro H.Res.892 mu nteko ngo uzatorwe.
Aba badepite bashyikirije inteko uyu mwanzuro, bavuga ko Rusesabagina yageze mu Rwanda ashimuswe kuko yavanywe iwe San Antonio muri Texas nta muntu uzi aho yerecyeje ndetse ngo yagera mu Rwanda hagashira iminsi itatu nta muntu uzi aho afungiye akaza kwerekanwa nyuma y’iyo minsi.
Si iyi nteko ya mbere isabye u Rwanda kurekura Rusesabagina kuko n’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi na yo yatoye umwanzuro usaba u Rwanda gutesha agaciro igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe.
Abanyapolitiki batandukanye ku mugabane w’u Burayi ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na bo bakunze kuvuga ko uyu mugabo yageze mu Rwanda ashimuswe, basaba ko arekurwa.
U Rwanda rwo rwakunze gusobanura ko Rusesabagina yageze mu Rwanda hakoreshejwe inzira zemewe n’amategeko kandi ko ibyaha yakoreye Abanyarwanda yagombaga kubiryozwa.
RWANDATRIBUNE.COM
Nibyo koko,Rusesabagina agomba kuryozwa ibyaha bikomeye yakoreye Abanyarwanda.Cyane cyane kuba yaragabye ibitero mu majyepfo y’u Rwanda,bikica inzirakarengane.Gusa tuvugishije ukuli,ntaho tubogamiye cyangwa nta marangamutima,yazanywe mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu bucamanza,ibyo byatuma arekurwa.