Emmanuel Ilunga wahoze ari Minisitiri Wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Congo, yavuze ko mbere yo kohereza ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bikwiriye kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC iherutse kwemeza ko ingabo zidasanzwe za EAC zoherezwa mu Burasirazuba bwa Congo mu bikorwa byo guhashya imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa harimo na M23 imaze iminsi mu mirwano n’ingabo za Leta (FARDC).
Ilunga uyoboye ishyaka Action Républicaine pour le Progrès, yavuze ko icyo atari ikintu cyo gukora Inteko Ishinga Amategeko itabizi.
Ati “Ntekereza ko mu rwego rwo kurinda Umukuru w’Igihugu, ni byiza ko kiriya kibazo kiganirwa mu Nteko kuko iyo twemeye ko ingabo z’amahanga zinjira mu gihugu, tugomba kugabana inshingano. Ntabwo byagendera ku mukono w’umuntu umwe gusa.”
Ilunga yavuze ko atumva impamvu y’ingabo z’amahanga muri Congo, mu gihe n’izihasanzwe za MONUSCO ntacyo zagezeho.
Ati “Guhamagara ingabo z’amahanga zitazi aka gace, zitazi indangagaciro zanyu ni ibintu bikomeye. Ese ni nde uzabishyura? Hari ibintu bikwiriye gusobanuka.”
Yavuze ko igikenewe ari ugushishikariza urubyiruko rwa Congo gutanga umusanzu rwinjira mu gisirikare, aho gutegera amaboko y’ingabo z’amahanga.