Abarwanyi bo muri za Mai Mai n’abandi barwanyi bomuri FDLR bagiye kwinjizwa mumutwe w’inkeragutabara
Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatoye Itegeko rishyiraho urwego rw’Inkeragutabara zizajya zunganira igisirikare mu gihe byakomeye.
Gilbert Kabanda wahoze ari Minisitiri w’Ingabo ari na we watangije uwo mushinga w’itegeko, yavuze ko kutagira Inkeragutabara ari bibi cyane ku gihugu.
Ati “Nta gisirikare kindi na kimwe ku Isi kitagira Inkeragutabara. Igisirikare kitagira Inkeragutabara ni nk’imodoka ifata urugendo nta pine ry’ingoboka ifite.”
Inkeragutabara byitezwe ko ari urwego ruzaba rugizwe n’abantu bashobora kwitabazwa n’igisirikare mu gihe bibaye ngombwa.
Guverinoma ya Congo ivuga ko aba bantu bazaba bagizwe na bamwe mu bahoze mu gisirikare n’izindi nzego z’umutekano, abakorerabushake babihuguriwe n’abandi.
Abagize uwo mutwe bashyiriweho agahimbazamusyi bazajya bahabwa umunsi urwo rwego ruzaba rwashyizweho.
Congo ivuga ko ifite igisirikare kigizwe n’abasaga ibihumbi 150, nyamara iki gihugu kimaze igihe mu bibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe y’inyeshyamba igisirikare cyananiwe guhashya mu myaka hafi 25 ishize.
Nko guhera mu mwaka ushize ubwo iki gisirikare cyatangiraga kurwana n’umutwe wa M23, nta na rimwe cyigeze kibasha kuwusubiza inyuma.
Mu kiganiro yari aherutse kugirana n’itangazamakuru Bwana Gilbert Kabanda wahoze ari Minisitiri w’Ingabo yavuze ko abarwanyi bo mu mitwe y’aba Mai mai izwi nka Wazalendo harigutegurwa uburyo yakwinjizwa mu mitwe y’inkeragutabara kugirango ifashe ingabo za Leta gutsinda umutwe wa M23.
Iyi ngingo kandi yongeye kugarukwaho mu kwezi gusize ubwo Bwana Kabanda yakiraga itsinda ry’Abayobozi ba FDLR ryari rikuriwe na Gen.BGD Kimenyi Nyembo ndetse n’umutwe wa CMC/Nyatura wari uhagarariwe na Jules Mulumba,hatanzwe icyifuzo cy’uko imitwe ya FDLR na Mai Mai CMC Nyatura yashyirwa mu mutwe w’inkeragutabara.
Inzobere zivuga ko ikibazo gikomeye igisirikare cya Congo gifite atari ibikoresho cyangwa ubuke bw’abasirikare, ahubwo kiri mu miyoborere y’ingabo, imitegurirwe y’urugamba, imishahara mike cyangwa itanatangwa, ikinyabupfura gike mu ngabo n’ibindi.
Uwineza Adeline
Sawa nibabashyireho. Natwe za howitzer mm…..tuzibikeho cg in case bibaye zanakodeshwa!!! Ukwanga atiretse!!!!! Nibashorere izo ……….maze barebe uko bigenda!