Nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ko igiye gushyiraho komisiyo izacukumbura ku mateka yatumye mu burasirazuba bwa Congo havuka ibibazo byanazamuye umwuka mubi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, hatangajwe amazina y’Abadepite bagize iyi komisiyo.
Ni komiziyo yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Mutarama 2023, aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yashyize hanze urutonde rw’amazina y’abagize iyi Komisiyo.
Abagize iyi komisiyo, barimo Bugingo Emmanuel unayoboye iyi Komisiyo nka Perezida ndetse na Visi Perezida wayo Depite Muzana Alice.
Harimo kandi Depite Mbakeshimana Chantal, Nyirabega Euthalie, Ruku Rwabyoma John, Uwingabe Solange, Senani Benoit, Barikana Eugene na Depite Mukabarisa Germaine.
Iyi komisiyo yemejwe n’Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite yateranye ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki 26 Mutarama 2023 ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Dr Vincent Biruta yabagezagaho ibisobanuro by’uburyo umubano w’u Rwanda na RDCongo wifashe.
Umubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa umaze iminsi urimo igitotsi gishinze imizi ku bibazo birimo n’ibishingiye ku mateka.
Kuva mu 1910 ubwo hakatwaga imipaka, hari ibice byahoze biri mu Rwanda byaje gushyirwa kuri Congo Kinshasa, aho ababituye bakunze gutotezwa na kiriya Gihugu bitwa ko ari Abanyarwanda basabwa gusubira iwabo.
Ibi kandi byaje gukomera cyane ubwo Interahamwe ndetse n’abahoze mu gisirikare cya Habyarimana bahungiraga muri Congo Kinshasa nyuma yo gukora Jenoside Yakorewe Abatutsi, bageze muri Congo bagakomeza guhiga uwitwa Umututsi wese.
Aba baje gushinga umutwe uzwi nka FDLR, ubu bakomeje kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ari na byo byatumye havuka umutwe wa M23 wabayeho ugamije kurwanya aka karengane.
RWANDATRIBUNE.COM