Kenya ibaye kimwe mu bihugu bike bya Afurika bimaze gutangiza internet yo mu bwoko bwa 5G mu rwego rwo guteza imbere no kwihutisha ikoranabuhanga muri icyo gihugu.
Iyi ikaba ari intambwe ishimishije iki gihugu cyateye, n’ubwo ibiciro by’iyo internet biri hejuru, ariko umuvuduko wayo wo ni mwinshi kuko bivugwa ko mu gihe ikirere kimeze neza, 5G ishobora kugufasha kumanura (download) filime yose mu masegonda icumi.
Kugira ngo umukiliya ahabwe iyo 5G agomba kubanza kugura igikoresho (router) kijyana n’iyo Internet, akayigura ku madolari 250 (asaga ibihumbi 250 Frw), utabariyemo igiciro cya Internet ubwayo.
Kenya ije yiyongera kuri Nigeria, Botswana na Zimbabwe byamaze gutangiza ikoreshwa rya Internet ya 5G.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cya BBC avuga ko ikigo cy’ikoranabuhanga cya Safaricom ari cyo cyahawe inshingano zo gutanga internet ya 5G muri Kenya.
Uwineza Adeline