Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021, itsinda ry’intumwa z’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ryasuye icyicaro gikuru cy’ishyaka National Resistance Movement riri ku butegetsi muri Uganda ahorikorera i Kampala.
Itsinda riyobowe na Amasaderi Attilio Pacifici, umuyobozi w’intumwa z’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi muri Uganda ryakiriwe n’umunyamabanga mukuru w’ishyaka NRM ,Justine Kasule Lumumba wari kumwe n’abandi bayobozi bakuru b’ishyaka NRM.
Attilio Pacifici yagaragaje ko ahangayikishijwe n’uko muri Uganda hashobora kuvuka amakimbirane akomeye hagati ya guverinoma ya Uganda n’ishyaka National Unity Platform rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uvuga ko yibwe mu matora aheruka.
Mu gihe Ambasaderi Pacifici avuga ibi ariko hari amakuru avuga ko guverinoma ya Uganda ishinja ibihugu by’uburayi ahagarariye gushyigikira Kyagulanyi uvuga ko yibwe amatora na Perezida Museveni.
Kuri iyi ngingo Pacifici yagize ati: “ Bisa naho hari umuntu ushaka kwangiza umubano wari umaze imyaka 4 ari ntamakemwa hagati y’ubumwe bw’Uburayi na Guverinoma ya Uganda akwirakwiza amakuru y’impuha adafite ishingiro”
Umunyamabanga mukuru w’ishyaka NRM Justine KasuleLumumba yabwiye izi ntumwa ko ku bijyanye n’amatora yo kuwa 14 Mutarama 2021 yabaye mu mucyo no mu bwisanzure ndetse yagenze neza cyane.