Kunshuro ya gatatu kuri uyu wa 22 Werurwe 2022 komisiyo ihoraho ihuriweho n’igihugu cy’Uburundi hamwe n’icya Uganda baragira inama ,Iyi nama irateranira I Bujumbura mumurwa mukuru w’I Burundi biteganijwe ko izamara iminsi itatu
Iyi nama iteganijwe gutangira none kuwa 22 Werurwe kizageza kuwa 24 Werurwe ,biteganjwe ko iza kuganirirwamo uko umubano w’ibihugu byombi wakomeza kuba ntamakemwa,ibi byashimangiwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda,nk’uko bitangazwa na Kampala Post dukesha aya makuru.
Biteganijwe kandi ko abaza kwitabira iyi nama , bazagaruka ku nzego zinyuranye zirimo ubufatanye mu bya dipolomasi na Politiki, ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, ubwikorezi n’ibikorwa remezo.
Ibi Bihugu byombi byatangiye kugirana imikoranire nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye yo mu 1986, yanatumye hashyirwaho Komisiyo Ihoraho ishinzwe kubungabunga ubu bufatanye.
Ibihugu byombi bikunze kuvugurura amasezerano mu gihe cy’uruzinduko rw’abayobozi bo ku mpande z’Ibihugu byombi.
Muri Gicurasi 2021, Perezida Evariste Ndayishimiye yasuye Uganda ku butumire bwa mugenzi we Yoweri Museveni, yanakunze kwita umubyeyi.
Muri uru ruzinduko, abakuru b’Ibihugu byombi banaboneyeho kongera kuganira ku mikoranre mu nzego zinyuranye zirimo amahoro n’umutekano.
Muri uru ruzinduko rwabaye umwaka ushize, Perezida Ndayishimiye yashimiye mugenzi we Museveni, amusaba kuzakomeza kumuba hafi nk’uko atahwemye kubikorera Igihugu cye cy’u Burundi.
UMUHOZA Yves