Abayobozi batandukanye baturutse mu Gihugu cy’u Burundi, bari mu Rwanda mu bukangurambaga bwo gushishikariza impunzi z’abarundi gutahuka iwabo kuko icyatumye bahunga kitagirahari.
Izi ntuma zageze ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera mu gitonco cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, zakirwa na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel ndetse n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi.
Aba bayobozi baturutse i Burundi bayobowe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Burundi.
Amakuru avuga ko izi ntuma zijya mu Nkambi ya Mahama kuganiriza impunzi z’Abarundi ziri muri iyi nkambi bugamije kubasaba gutahuka mu Gihugu cyabo cy’u Burundi.
Izi mpunzi z’Abarundi, zahungiye mu Rwanda muri 2015 ubwo mu Burundi habaga imvururu zakurikiye igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida, nyakwigendera Pierre Nkurunziza.
RWANDATRIBUNE.COM