Intumwa za Congo-Kinshasa ziracyahamya ko umutwe wa FDLR ugizwe n’abasaza kandi batazi aho baherereye
Abahagarariye guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barahurira i Luanda muri Angola kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, baganira ku buryo bwo gucoca amakimbirane ari hagati y’impande zombi.
Izi ntumwa zaherukaga guhurira muri Angola muri Werurwe 2024, zifata imyanzuro irimo ko kugira ngo umutekano muke mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wabaye izingiro ry’aya makimbirane ugaruke, imirwano hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa M23 igomba guhagarara.
Itangazo ryashyizweho umukono na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ryasabaga kandi impande zombi kwizerana no guhanahana amakuru y’ubutasi, hagamijwe gukumira icyahungabanya umutekano w’u Rwanda na RDC.
Intumwa za RDC zemeye ko mu yindi nama yari yarateganyijwe muri Mata 2024, zizerekana uburyo ziteganya gusenya umutwe wa FDLR. Itangazo ryabishimangiye riti “Intumwa za RDC ziteguye kwerekana gahunda yo gusenya FDLR izaherekezwa n’uko bizakorwa.”
Byateganyijwe ko mu gihe RDC izaba isenya FDLR nk’uko yabisezeranyije abitabiriye ibi biganiro, Leta y’u Rwanda na yo yateguje ko izafata ingamba zirebana no kurinda umutekano w’u Rwanda.
Gusa nyuma y’iminsi mike ibi biganiro bibaye, Christophe Lutundula wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC yabwiye abanyamakuru i Kinshasa ko we n’abari mu butegetsi batazi aho FDLR iherereye, bitera kwibaza niba koko ibyo biyemeje bazabikora.
Lutundula avuga ko batazi aho iba ikorana n’ingabo za RDC mu ntambara yo kurwanya M23. Ibi byashimangiwe na raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ikubiyemo ibimenyetso n’ubuhamya bwa bamwe mu basirikare b’iki gihugu.
Minisitiri w’Ubucuruzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Julien Paluku Kahongya, yabwiye abanyamakuru bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko abagize umutwe witwaje intwaro wa FDLR ari abasaza barimo abafite imyaka 70 y’amavuko, agamije kwerekana ko utagifite imbaraga zahungabanya umutekano.
Mwizerwa Ally