Depite Edouard Mwangachuchu yemeje ko yari afite imbunda za GP n’amasasu 42 y’intambara akaba arizo yafatanywe ashinjwa kuzitunga k’uburyo butemewe n’amategeko yari yabiherewe uburenganzira na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Werurwe ubwo yari mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare ubwo rwatangiraga kuburanisha uru rubanza mu mizi.
yarwo kuri uyu wa 28 Werurwe muri gereza nkuru ya Makala.
Depite Eduard Mwangachuchu yasobanuye ko n’ubwo Leta ya Congo imushinja ko yari atunze imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyo bamushinja ataribyo kuko yari azitunze kandi abifitite uburenganzira.
Yakomeje avuga ati“ Nasabye kwemererwa gutunga intwaro mu buyobozi bw’akarere, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wariho icyo gihe yansabye ko mbyandika nkanabisinyira ku mugaragaro, hanyuma ndabikora.
Nyuma rero nabonye uruhushya runyemerera kuzitunga rusinyweho na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, ndetse n’ikimenyimenyi Inyandiko zose zibinyemerera nazigejejweho na DEMIAP (Intasi za Gisirikare) “
Me Damien Amoney, wunganira Mwangachuchu we yavuze ko uwo yunganira ari umwere kuko amasasu yasanzwe iwe yose ari amasasu yakuwe muri guverinoma kandi afite ibyangombwa, akomeza asaba urukiko ko nta mpamvu n’imwe abona yatuma Depite mwangachuchu akomeza gufungwa.
Me Pungu Yudi umunyamategeko w’ishyaka rya gisivili rya Congo, yosobanuye ko kuba Bwana Mwangachuchu avuga ko yahawe n’abayobozi babifitiye ububasha uburenganzira bwo gutunga intwaro byazasuzumwa kuwa kabiri utaha,akagaragaza ibyo bimenyetso hagasuzumwa ko byujuje ubuziranenge.
Edouard Mwangachuchu yitabye urukiko rukuru rwa Gisirikare kuva ku ya 3 Werurwe mu rubanza akurikiranyweho gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse bikaba bikekwa ko ashobora kuba akorana n’inyeshyamba za M23.
Uwineza Adeline