Intwaro ziheruka gufatwa n’inzego zishinzwe umutekano mu gihugu cya Kenya aho byavuzwe ko zavaga I Mombasa zerekeza i Kampala muri Uganda kuri Ubu zamaze kwambutswa umupaka zikaba ziri mu maboko y’abari bazitumyeho aribo CMI.
Amakuru Rwandatribune ikura ahantu hizewe n’uko kuwa 25 ugushingo 2020 , bamwe mu bayobozi bakuru b’inzego ziperereza za Uganda ,banyarukiye rwihishwa mu gihugu cya Kenya, kugirango barebe uko bakumvikana n’inzego zishinzwe iperereza mu gihugu cya Kenya ,ku ngingo y’uko intwaro zari zaratumijwe na CMI zigafatirwa muri Kenya zarekurwa ndetse zikerekezwa aho zagenewe .
Ngo nyuma y’ibiganiro bitamaze umwanya munini amakamyo atandatu yari yikoreye izo ntwaro yahise arekurwa yerekeza Uganda aho mw’ijoro ryo kuwa 25 ugushingo zahise zambutswa umupaka zikerekeza mu murwa mukuru Kampala.
Ní mu gihe ikinyamakuru kenyan.co.ke giheruka kwandika kivuga ko zimwe mu mpapuro zafatiwe mu makamyo yari apakiye izo ntwaro ,zigaragaza neza ko intwaro za magendu ayo makamyo yari apakiye yarimo aturuka I Mombasa yerekeza i Kampala.
Andi makuru Rwandatribune ikura mu gihugu cya Kenya n’uko iperereza riheruka gukorwa n’inzego zishinzwe umutekano muri Kenya ryemeje neza ko intwaro zafatiwe muri ayo makamyo ntagushidikanya ari umutungo w’igihugu cya Uganda.
Ibi bije binyomoza amwe mu makuru y’ibihuha yakwirakwijwe n’ibinyamakuru bikoreshwa n’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda ( CMI) bavugako intwaro zafatiwe muri Kenya ,zifite aho zihuriye n’uRwanda kugirango rufashe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni guhungabanya umutekano muri ibi bihe amatora yegereje.
Ibi ariko bikaba byarafashwe nka Propaganda” yakozwe na CMI mu rwego rwo kuyobya uburari no gushaka kwikuraho icyashya, ngo kuko Uganda itashakaga ko yaba inzego z’umutekano za Kenya na Guverinoma yayo zimenya ko Uganda iri gukoresha ubutaka bwa Kenya mu kwinjiza intwaro rwihishwa muri uganda.
Umwe Mu bakunda gukurikirana ibibera Uganda yagize ati”: uku Niko Museveni akora. Gushaka icyaricyo cyose gisebya ubutegetsi bw’uRwanda”
Kuwa Kabiri w’icyumweru gishize nibwo amakamyo agera kuri atandatu apakiye intwaro za magendu yafashwe n’abashinzwe umutekano muri Kenya arimo aturuka i Mombasa yerekeza Kampala muri Uganda.
Amwe yafatiwe mu mugi wa Nairobi, ayandi afatirwa ku kiraro cya Webuya giherereye m’uburasirazuba bwa Kenya mugihe ikamyo imwe yafatiwe mu gace ka Bungoma.
Ubutegetsi bwa Museveni nk’uko bisanzwe bwagerageje kubigereka k’uRwanda ariko nyuma byaje kumenyekana ko ari intwaro za magendu ziri kugurwa na CMI kugirango bazazinyanyagize mu rubyiruko rushigikiye Museveni harimo n’urubarizwa mu mitwe y’iterabwoba irwanya ubutegetsi bw’uRwanda nka RNC,Rud Urunana ,FDLR isanzwe ifashwa na Uganda, kugirango bazabashe guhangana n’abashigikiye Robert Kyagulanyi umukandida w’ishyaka NUP mu matora y’umukuru w’igihugu cya Uganda ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Hategekimana Claude