Inyamaswa y’agasozi izwi nka Kangaroo yishe umugabo wo muri Australia wayiyororeye nk’itungo ryo mu rugo ikaba yaje kumugabaho igitero bikarangira imwivuganye.
Uyu mugabo w’imyaka 77 y’amavuko, yapfuye nyuma yuko aka kanyamaswa kamugabyeho igitero gikomeye kakamukomeretsa bikomeye.
Aka kanyamaswa kamukoreye ibi bya mfura mbi iwe mu rugo mu gace ka Redmond kari mu bilometero 400 uvuye mu Mujyi wa Perth.
Uyu mugabo yaguye iwe mu rugo nyuma yuko aka kanyamaswa kanabujije itsinda ry’abatabazi kujya kumujyana kwa muganga kuko na bo kababereye ibamba bikarangira bakarashe ariko birangira nubundi sebuja w’aka kanyamaswa yitabye Imana.
Polisi yo muri Australia yemeje ko uyu mugabo yishwe n’ibikomere yatewe n’iyi nyamaswa yari amaze igihe yoroye nk’itungo ryo mu rugo mu gihe bizwi ko iyi nyamaswa ari iy’umusozi.
Muri Australia hasanzwe haba Kangaroo nyinshi aho habarwa izigera muri miliyoni 50.
Abahanga mu myitwarire y’inyamaswa bemeza ko iyi nyamaswa isanzwe ifite imbaraga nyinshi byumwihariko ikaba ifite uburyo irwanisha ibice by’umubiri wayo birimo amaguru yayo agira imbaraga nyinshi.
RWANDATRIBUNE.COM