uko Habyarimana Juvenal na Mobutu Sese Seko Wa Zabanga wa Zaire bagiye gutabaza America barega u Burundi ko buri gukorana na Leta zunze ubumwe z’Abasoviette.
Kuva mu 1947 Isi yinjiye mu yindi ntambara itagira amasasu, y’urwango no kurebana ay’ingwe, yarangijwe n’ihirima rya burundu rya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti mu 1991.
Iyo ntambara itagira amasasu yiswe iy’ubutita, nubwo yari ihanganishije ibihugu bikomeye, ingaruka zayo zageze no ku bihugu bikennye nk’u Rwanda na Zaïre.
Nibyo byatumye mu mwaka wa 1978 Perezida Juvénal Habyarimana na Mobutu Sese Seko wa Zaïre bajya kurega muri Amerika Perezida w’u Burundi Jean Baptiste Bagaza, bamushinja gukururana n’abasoviyeti mu Karere kandi ari abanzi bakomeye ba Amerika.
Uko byatangiye:
Intambara ya kabiri y’isi yose irangiye mu 1945, ibihugu byari bisigaye bikomeye ku isi byari Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’abasoviyeti.
Ibyo bihugu nibyo byari bifite ijambo rinini ku bindi kuko nibyo byari bisigaranye ubushobozi bwo gufasha ibindi byiganjemo ibyari byarazahajwe n’intambara n’ubukene.
Nubwo ibyo bihugu aribyo byari bisigaye bihagaze, nabyo byarebanaga ay’ingwe. Amerika yagenderaga ku bitekerezo byo kwishyira ukizana kwa buri muntu (capitalisme), aho umuntu abeshwaho n’ibyo yakoreye ukoze cyane agakira, ukoze gahoro agakena.
Abasoviyeti bo bari bayobowe n’ibitekerezo by’uko abaturage bagomba kureshya, bagakorera hamwe umusaruro uvuyemo bakawusangira (Communisme).
Iyo myumvire yabaye intwaro ibyo bihugu byagendaga bikwirakwiza hirya no hino. Kugira ngo igihugu gihabwe ubufasha n’abasoviyeti cyagombaga kwemera umurongo wabo, igishaka gukorana n’abanyamerika nacyo kikagendera ku murongo wabo.
Ibyo byabyaye urwango rukomeye uko iminsi yagiye yicuma kuko n’ibindi bihugu bitari mu mugambi w’intambara y’ubutita byayisanzemo, byaba bibishaka cyangwa bitabishaka, waba inshuti y’abanyamerika ukaba umwanzi w’abasoviyeti n’abakorana nabo bose.
Mu mwaka wa 1978 u Burundi bwa Bagaza bwacuditse na Cuba, igihugu cyagenderaga ku matwara akaze ya gikomunisiti, kikaba n’inshuti y’akadasohoka y’abasoviyeti.
Ubucuti bumaze gukomera, Cuba yiyemeje gufungura ambasade mu Burundi kugira ngo umubano wabyo usagambe.
Ubwoba bwahise butaha ibihugu bituranyi by’u Burundi birimo u Rwanda na Zaïre, nubwo ibyo bihugu byombi bitari inshuti ikomeye cyane ya Amerika, byari inshuti ikomeye y’u Bufaransa kandi u Bufaransa bukorana bya hafi n’abanyamerika.
Mu makuru yakusanyijwe n’Ikigo cya Amerika gishinzwe ubutasi (CIA) tariki 31 Werurwe 1978, avuga ko Habyarimana na Mobutu barakariye cyane ambasade ya Cuba i Burundi kugeza ubwo bitabaje Amerika.
Ayo makuru aherutse gusohoka mu madosiye CIA yashyize hanze, avuga ko u Rwanda na Zaïre byahise byitabaza Amerika, bivuga ko uretse ambasade, Cuba yanajyanye abasirikare i Burundi bo guhungabanya umutekano mu karere.
CIA yagize iti “Mobutu aherutse kubwira abayobozi ba Amerika ko kuba ab
anya-Cuba bari i Burundi babangamiye umutekano mu burasirazuba bwa Zaïre. Habyarimana na Mobutu nk’abanyafurika bafite imyumvire iteye imbere, ntabwo batekanye mu gihe abanya-Cuba bari kuza mu Burundi gahoro gahoro.
CIA ivuga ko icyo gihe u Rwanda na Zaïre byabwiye Amerika ko isa n’iyigize ntibindeba ku bikorwa by’abanya-Cuba n’abasoviyeti muri Afurika.
Amerika ivuga ko “Habyarimana na Mobutu bizeraga ko abanya-Cuba babishatse bashwanyuza umutekano wabo n’ubundi usanzwe utameze neza.
U Rwanda na Zaïre byari bifite ubwoba bw’iki?
Bagaza akijya ku butegetsi mu 1976, ntiyacanaga uwaka na Habyarimana na Mobutu. U Burundi kandi bwari bucumbikiye impunzi z’Abatutsi b’abanyarwanda bari barameneshejwe mu 1959. Abo batutsi bahoraga basaba gutaha ariko Leta ikabyima amatwi.
Nubwo Leta itabyumvaga, yari izi ko isaha n’isaha bashobora kwisuganya bakayitera bashaka gutaha. Cuba ni igihugu cyari kimaze iminsi kiri gufasha imitwe yarwanyaga Leta z’igutugu muri Afurika by’umwihariko izikorana n’abanyamerika n’abanyaburayi, ndetse aho bishoboka igatanga n’abasirikare bo kurwana.
Nko muri Angola yafashije António Agostinho Neto kugera ku butegetsi, muri Ethiopia Cuba ifatanyije n’ibindi bihugu by’abasoviyeti, batsinze abanyamerika n’abanyasomaliya bashakaga kwigarura agace ka Ogaden.
Habyarimana yumvaga ko isaha n’isaha abanya-Cuba bari mu Burundi bashobora gufasha impunzi zishaka gutaha, Ibyo kandi byashoboraga kwenyegezwa n’uko u Burundi bwari buyobowe na Bagaza akaba yafasha impunzi z’abanyarwanda bahunze muri 1959,gutaha iwabo kandi Habyarimana yaragaragazaga ko atiteguye kubakira.
Mobutu wa Zaïre na we impungenge zari nyinshi. Abanya-Cuba yari abazi neza kuko barwanye mu 1965 ubwo ingabo za Cuba zirimo Che Guevara zajyaga gufasha inyeshyamba za Laurent Desiré Kabila n’iza Pierre Mulele gufata ubutegetsi muri Congo, icyo gihe Mobutu ni we wari Umugaba w’ingabo.
Mobutu kandi yari azi neza abanya-Cuba kuko mu 1975 ingabo za Zaïre zarwanye nabo muri Angola.
Hari hashize umwaka umwe kandi Zaïre iciye umubano na Cuba, iyishinja gutera inkunga inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi muri Shaba (Katanga).
Kuba abanya-Cuba bari bakiri muri Angola, kuba bari baje no mu Burundi kandi ibyo bihugu byombi bihana imbibi na Zaïre, ntabwo byashoboraga gutuma Mobutu asinzira kandi azi neza ko hari imitwe imurwanya bashobora gufasha.
Nubwo u Rwanda na Zaïre byarakariye u Burundi, Cuba ntiyacitse intege mu gutera inkunga icyo gihugu. Mu 1984, CIA ivuga ko mu Burundi hari inzobere 20 mu by’ubukungu zaturutse muri Cuba. Icyo gihe kandi abanyeshuri 15 b’abarundi bigaga muri Cuba. (Prozac)
Umubano watangiye kuba mubi mu 1993 ubwo mu Burundi havukaga isubiranamo ry’amoko rishingiye ku butegetsi.
Ubwanditsi