Gen Mahamat Idriss Deby Itno Perezida w’inzibacyuho w’igihugu cya Chad, yahaye imbabazi inyeshyamba zigera kuri 380 bivugwa ko arizo zishye Idriss Deby wahoze ayobora icyo gihugu akaba na Se umubyara.
Ni nyuma yaho izi inyeshyamba , zihamijwe ibyaha birimo kugaba igitero cyahitanye Idriss Deby wahoze ayobora Chad, iterabwoba no kwinjiza abana bato mu gisirikare, byatumye zihabwa igihano cyo gufungwa burundu.
Izi nyeshyamba zahamijwe ibyo byaha zigera kuri 380, zahawe imbabazi na Perezida Mahamat Idriss Deby Itno ndetse zahita zirekurwa, gusa izi mbabazi zikaba zitareba Umuyobozi w’izi Nyeshyamba Mahdi Ali.
Idriss Déby wahoze ayobora igihugu cya Chad ,yarashwe kwa 17 Mata 2021 ubwo yari ku rugamba rwo kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa Front for Change and Concord in Chad mu gace ka Kamen gaherereye mu majyaruguru y’iki gihugu ,ahita yihutanwa kwa muganga ariko kuwa 20 Mata 2021 aza gushyiramo umwuka .
Idriss Déby amaze gupfa, ysimbuwe n’umuhungu we Gen Mahamat Idriss Déby Itno , ariko benshi bakaba batunguwe n’ukuntu yafashe icyemo cyo inyeshyamba zishe Se zimaze imyaka itarenga ibiri muri gereza.