Inyeshyamba za ADF (Allied Democratic Forces) zishe abantu 12 mu bitero zakoreye hagati y’Iburengerazuba bwa Uganda n’Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(RDC) akaba ari agace kazahajwe n’icyorezo cya Ebola.
Izi nyeshyamba bikekwa ko arizo zagabye ibi bitero zikaba zabigabye mu mijyi ibiri mu gihe kimwe ,igitero cya mbere kikaba cyagabwe mu mujyi wa Eringeti ikindi kibera mu mujyi wa Oicha utu duce tukaba twarazahajwe n’icyorezo cya Ebola, ibi by’ibi bitero bikaba byatangajwe kuri uyu wa kabiri n’umuyobozi uyobora Territoire ya Beni witwa Donat KASEREKA.
Bakaba bishe abanyu 9 mu mujyi wa Eringeti n’abandi 3 mu mujyi wa Oicha. Janvier Kasahiryo uhagarariye Sosiyete civile ikorera muri Beni nawe akaba imibare yabahitanwe n’ibyo bitero ayihuza n’umuyobozi w’iyo Territoire.
Donat Kasereka akaba asaba kwongera ingabo nyinshi za FARDC muri aka gace kubera ko abaturage bafite impungenge z’umutekano wabo nyuma y’ibyo bitero bagabweho
Ebola ikaba amaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga 1700, ukwezi gushizeUmuryango wita ku buzima ku isi (OMS) ukaba waragaragaje ko icyi cyorezo kiri mu bihangayikishije isi.