Igisirikare cya Uganda cyatangije urugamba ku mutwe w’inyeshyamba za ADF ufatwa nk’uwiterabwoba, indege z’intambara zagabye igitero cya mbere kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo, 2021.
Allied Democratic Forces (ADF) umaze igihe ugaba ibitero by’ibisasu biteze ahantu hahurira abantu i Kampala cyangwa mu modoka zitwara abagenzi no mu tubari.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brig Gen Flavia Byekwaso yemeje amakuru y’ibi bitero bishya avuga ko ingabo za Uganda, UPDF zifatanyije n’iza DR.Congo, FARDC.
Yagize ati “Muri iki gitondo twatangije urugamba rwo mu kirere no ku butaka dufatanyije n’ingabo za DR.Congo.”
Hari hashize iminsi hari amakuru ahwihwiswa ko ingabo za Uganda ziryamiye amajanja, ndetse ko imyiteguro yose yo kujya muri DR.Congo igeze kure, nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi wa Congo atanze uburenganzira, Abategetsi ba Uganda bashinja ADF kuba ishami ry’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (IS), ndetse wagiye wigamba ibitero by’iterabwoba mu Mujyi wa Kampala.
Hashize igihe gito Perezida Yoweri Museveni asabye abarwanyi ba Allied Democratic Forces (ADF) kwishyikiriza ingabo za Leta cyangwa bakicwa.
Uwineza Adeline