Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC hamwe n’iza Uganda UDPF zirahamagarira inyeshyamba za ADF zisigaye k’ubutaka bwa Congo gushyira intwaro hasi bitaba ibyo bakazikuraho ku ngufu.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ibikorwa bihuriweho na FARDC na UPDF mu kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa ADF.
koloneli Mak Hazukay, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuri uyu wa 23 Gashyantare i Beni yabwiye abanyamakuru ko uyu mutwe usabwa gushyira intwaro hasi kuko umaze igihe kirekire uhungabanya umutekano w’abaturage.
Guverinoma ya congo n’iya Uganda zimaze gukora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa bibi by’izi nyeshyamba bihagarikwe kuko abaturage bi Beni na Ituri nta mutekano bagira, bahora bahangayikishijwe ni’ntambara.
yakomeje Ati:’’Mu byukuri mwarabyumvise kandi mubona ko dukora ibishoboka byose inyeshyamba zashyize intwaro hasi ngo zisubizwe mu buzima busanzwe kandi zigafatwa neza kuburyo bwose bushoboka kandi ibyo byose bigakorwa k’ubufatanye bw’abaturage ,FARDC na UDPF.
Niyo mpamvu turi gushishikariza inyeshyamba gushyira intwaro hasi .