Kuva kuwa 20 Ugushyingo kugeza kuwa 24 Ugushyingo inyeshyamba za ADF zigabije ibiturage byose byo muri Beni, amakoperative mesnhi yo muri aka karere yaribasiwe kuburyo habarurwa abarenga 25 bahitanywe n’ibitero by’izi nyeshyamba.
Nk’uko bikomeza bitangazwa na Perezida wa societe civile ya Mamove, Kinos Kituo yatangaje ko izi nyeshyamba zibasiye cyane abaturage bo muri Oïcha na Mamove kurusha ahandi, ndetse ko kugeza na n’ubu hagishakishwa abahitanywe n’izi nyeshyamba.
Ibi yabitangaje ubwo yatangazaga ko kubera ubwinshi bw’izi nyeshyamba zaje zikajya zivanga mubaturage, bityo aho bahungiraga bajyanaga nazo. Ibi byatumye izi nyeshyamba zihitana abantu benshi kuko n’ubwo hatangajwe bariya , bashobora no kwiyongera kuko hagikomejwe ubushaashatsi.
Abaturage bakomeje gusaba Leta kudashyira ingufu zabo zose kuri M23 kuko yo ntacyo ibatwaye, mugihe izindi nyeshyamba zirimo na ADF ziri kubamaraho abantu n’ibintu.
Umuhoza Yves