Umutwe w’inyeshyamba wa CODECO wagabye igitero mu gace ka Djugu, muri Ituri cyahitanye abarenga mirongo itandatu na babiri, izi nyeshyamba zibarizwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zimaze guhangayikisha abanye Congo kuko babura ubuzima kenshi kubera zo.
Iki gitero cyagabwe kuri uyu wa 14 Mata 2023, i Djugu, cyaguyemo abarenga 62, muribo harimo abasirikare cumi na bane bo muri izi nyeshyamba za CODECO, abandi 23 bazo barakomeretse ndetse n’amazu arenga 150 arimo n’amaduka yatwitswe aranasahurwa.
Ni ibitero byagabwe mu duce dutandukanye tugera ku icumi icyarimwe mu gace ka Banyari Kilo, mu birometero 55 mu majyaruguru ya Bunia.
Nyuma y’iki gitero Ingabo za FARDC zatabaye mu gace kabereyemo imirwano, hanyuma hakorwa ibarura ry’ibyangiritse cyane muri Leta ya Kilo, umurwa mukuru w’ubutegetsi bwa Banyari Kilo no muri Matete, mu birometero 6 uvuye Mungwalu nk’uko amakuru aturuka muri utwo duce abitangaza.
Hari andi makuru avuga ko hari abandi bantu biciwe mu midugudu yo hafi y’aho icyo gitero cyabwe, muri bo harimo abagabo 22, abagore 12 n’abana batanu. Bamwe mu basivili bavuze ko abandi baturage 23 bakomeretse, 11 muri bo bakaba bamerewe nabi bisaba ko bimurwa muri Bunia kugira ngo bavurwe neza.
Raporo ya nyuma irerekana ko ibigo nderabuzima bibiri byaho byasahuwe kandi byasahuwe naba CODECO. Amazu arenga 150 yaratwitswe kandi amaduka agera kuri 200 nayo yasahuwe n’izi nyeshyamba
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko FARDC yatesheje agaciro abateye 14 ikomeretsa abandi 4 mu mirwano yakurikiye ibitero byagabwe kuri iyo midugudu.
Abaturage bose bo muri kariya gace barimo guhunga. Bamwe mu baturage baraye mu ishyamba.
Uwineza Adeline