Muri Ituri ,inyeshyamba za FPIC zaguwe gitumo n’abasirikare ba Leta ziricwa, hanyuma abasigaye mu rwego rwo kwihorera.Izi nyeshyamba zirara mu baturage zirabica , amazu zirayatwika dore ko amazu agera kuri 17 yahawe inkongi.
Izi nyeshyamba zakomeje gutakaza abarwanyi bazo, ndetse n’abarwanashyaka bituma birara mubaturage mu gace ka Iruma batangira kubica ndetse banatwika amazu yabo.
Iyi mirwano yaguyemo abantu babiri b’abaturage nyamara umutegetsi w’aka gace ka Iruma wo muri izi nyeshyamba Koloneli Jean Siro Simba yaje gusoza asaba abaturage bose batuye muri aka gace, kwifatanya n’umutwe we FPIC, kuko ishyaka ryabo ariryo rizarinda umutekano w’abatuye muri Ituri.
Umuyobozi wa FPIC yakomeje avuga ko afite ubwoba ko inzira y’amahoro ishobora kutagerwaho nk’uko byifuzwa ariko asaba abaturage kubizera.
ni mugihe ingabo za Leta zo zitagize icyo zitangaza na kimwe kubyerekeranye n’ibi bitero
Uwineza Adeline