Imirwano ikomeye ihanganishije abarwanyi ba M23 ahitwa Ngugo na Nyesisi muri Gurupoma ya Rugali
Inyeshyamba bikekwa ko ari iza M23 zikomeje ibitero byo kwigarura udece dutandukanye two mu Rutscuro,aho mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Ugushyingo 2021 zagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za Congo FARDC biri ahitwa Nyesisi na Ngugo,mu mirwano itamaze akanya ingabo za Leta zikizwa n’amaguru.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Rugali yavuze ko abo barwanyi basahuye intwaro nyinshi,ibiryo n’imiti barangije basubira mu ishyamba,kugeza ubu abaguye muri iyo mirwano ntibaramenyekana.
Mu nkuru y’ejo twabagejejeho yagiraga iti: https://rwandatribune.com/rdcabarwanyi-bikekwa-ko-ari-aba-m23-bigaruriye-agace-kahitwa-bukima/,mu itangazo ryasohowe n’urwego rushinzwe amapariki ICCN(institut congolaise pour la conservation de la nature)dufitiye kopi uru rwego rwavuze ko Brigadier en chef Kanyarucinya Étienne ufite imyaka 48 winjiye mu 1995,ubwo yari ayoboye abarinzi ba Pariki bari muri Paturuye baje kugwa mu gico cyari cyatezwe cy’abarwanyi ba M23,akarasirwamo.
Ubwo twandikaga iyi nkuru abarwanyi ba M23 nibo bari bakigenzura utu duce twa Nyesisi na Ngugo,twashatse kumenya icyo uruhande rwa M23 rubivugaho twahamagaye Bertrand Bisimwa Umuyobozi wayo k’umurongo wa telephone ntiyacamo.
Mwizerwa Ally
Reta ya Drc. Nikera bayihendahenda mubareke amasezerano yabo bayubahirize kubéra imbaraga.
Kuko umutwe mubi urushya amaguru
Ikibabaje ningaruka zigera kuri rubanda rugufi
Ukize impumu yirengagiza icyamwirukankanaga
Congo yirengagije m23 in 2012