Abarwanyi babarirwa mu bihumbi bitanu (5 000) b’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR irwanya u Rwanda ndetse na Mai-Mai boherejwe gufasha Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurwanya umutwe wa M23 ukomeje kugaragaza ubuhanga budasanzwe mu mirwanire.
Perezida wa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi ubwo aherutse kugeza ijambo ku nteko y’abasirikare i Kinshasa yagize ati “Ntabwo ikibazo ugikemuza ikindi kibazo, ntibikwiye ko ikibazo cya M23 gikemurwa n’indi mitwe y’inyeshyamba.”
Gusa ibi bisa nko kwijijisha kuko abizi neza ko igisirikare cye cya FARDC, kiri guterwa ingabo mu bitugu n’imitwe yiywaje intwaro irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR wakunze kuba ikibazo hagati ya Congo n’u Rwanda.
Ntibyatinze Gen Cirimwami Peter Komanda wa operasiyo Zokola II afatanije na Col Tokolonga Benet yahurije hamwe imitwe ya Mai Mai Nyatura ahitwa i Pinga hashyirwaho ihuriro ry’aba Mai Mai na FDLR rigamije gufasha FARDC kurwanya M23,hari ku wa 09 Gicurasi 2022.
Kuva ku wa 20 Gicurasi 2022 umutwe wa Mai Mai Nyatura APCLS ukuriwe na General Jeanvier Karahire wakoreraga i Masisi wohereje abarwanyi barenga 400 muri Zone ya Rutshuru.
Kuwa 25 Gicurasi 2022 Mai Mai FPP/Kabido, Mai Mai CMC FAPC, Mai Mai CMC FDC,Mai Mai ACPH ya Gen Serugendo, Mai Mai NDC Ndume ya Gen Shimirayi Guidon n’abandi.
Muri iyi ntambara Kandi imitwe irwanya Leta y’u Rwanda yahawe inshingano zikomeye aho nka FDLR ya Gen Omega byumwihariko Batayo ya Jericho ikambitse ahitwa Burayi yahawe inshingano, naho Batayo CRAP ikaba yarahawe kurinda Kibumba mu gihe Batayo Sinayi irinze ikigo cya gisilikare cya Rumangabo.
Umutwe wa FPP Abajyarugamba wahawe kurinda ibice bya Busanza n’umupaka wa Ishasha ifatanyije na RUD-Urunana ya Gen Ntilikina Faustin. Muri iki gihe umutwe wa CRAP ya RUD-Urunana ukambitse ahitwa Kitagoma ukaba ikuriwe na Col Bushegeri
Ku rwego rwa FARDC inshingano zo guhuza abo barwanyi zifitwe na Col Buyira. Umunyamakuru wacu uri i Kiwanja avuga ko usibye kubona abarwanyi basa nabi kubera kudakaraba niho ubatandukanyiriza n’ingabo za Leta naho ubundi bambaye impuzankano zimwe na FARDC.
Ubwo aheruka kugirana ikiganiro n’itangazamakuru Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula yavuze ko nta barwanyi ba FDLR basigaye ku butaka bwa Congo.
Abasesenguzi basanga Bwana Lutundula yarashakaga kuvuga ko FDLR yinjijwe mu gisirikare cya Congo FARDC.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM