Nk’uko byatangajwe n’izi nyeshyamba zishamikiye kuri Arcaida kuri uyu wa mbere bavuze ko aribo bivuganye abacanshuro bane bo mu mutwe wa Wagner bakomoka mugihugu cy’u Burusiya bishwe ku wa 13 Kanama 2022 bifashishije umutego babateze aho bari bari gucunga umutekano.
Si ubwa mbere izi nyeshyamba zirwanya Leta ya Mali zigambye ibitero nk’ibi kuko mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka bigambye ko aribo bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za Leta, zigamije kwihimura kuko izi ngabo zari zimaze igihe zifatanya n’aba bacanshuro.
Iki gitero cyo rero bakaba bakigabye kuri aba bacanshuro b’Abarusiya mu gihe bari barimo gucunga umutekano mu mujyi uherereye hagati mu gihugu, babateze igico ,hanyuma abo basirikare bagwa mu mutego w’izi nyeshyamba, birangira bahasize ubuzima.
Umuhoza Yves