Inyeshyamba zo mu mitwe yiyambajwe n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikomeje guhura n’uruva gusenya mu rugamba zihanganyemo na M23.
Izi nyashyamba ziri mu mitwe nka FDRL, Mai-Mai, CODECO, NYATURA, ACPLS, PARRECO, NDC-Renovo ndetse n’abacancuro baherutse kwiyongeraho, zigenda zibona ko ibyo zishoyemo bitazoroheye.
Abaticiwe ku rugamba bafatwa mpiri ndetse benshi bakahakomerekera, abandi bagata ibikoresho byabo bagakizwa n’amaguru.
Inyeshyama z’umutwe wa NDC Renove ziri muri ubu bufatanye ziyobowe na General Guidon zifite ibirindiro mu gace kitwa Mudugudu muri Bwito muri Teritwari ya Rutshuru, zagaragaye zabuze ayo zicira n’ayo zimira, nyuma yo kugotwa n’uyu mutwe zikabura aho zerecyeza.
Mu mirwano yabaye mu mpera z’icyumweru gishize, zimwe mu nyeshyamba z’iyi mitwe irimo na FDLR ntizahiriwe kuko hari benshi batabashije kwinjira mu mwaka wa 2023.
Umutwe wa M23 wemeza ko wivuganye abarwanyi barenga 100 mu mpera za kiriya cyumweru, barimo abasirikare ba FARDC ndetse n’inyeshyamba z’iyi mitwe.
RWANDATRIBUNE.COM