Mu burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo hateraniye inama yo kugarura amahoro, yahuje intumwa za Leta n’Imitwe yitwaje intwaro , ibarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Iyi nama ibaye ku nshuro ya Kabiri kuko bwa mbere yabereye mu murwa mukuru wa Kenya i Nairobi , aho umuyobozi w’Afurika y’Iburasirazuba yasabye iyi mitwe gutanga amahoro, kugira ngo abaturage ba Congo nabo batekane.
Muri iyi nama yari yitabiriwe na bamwe mu bayobozi ba Kiliziya Gaturika bo muri iki gihugu, banasabye ko amahoro yaharanirwa na buri muntu wese,ntawe uhejwe.
Iyi nama ibaye habura amezi abiri ngo Papa Francis agirire uruzinduko muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo . Abayitabiriye basabwe guharanira amahoro no gushishikariza abandi kuyaharanira.
Musenyeri Xavier Maroyi yasabye imbaga nyamwinshi kwitegura uyu mushyitsi w’imena , uzaza agendereye igihugu cyose ndetse n’akarere muri rusange, ku butumire bwa Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Musenyeri Willy Ngumbi Ngege uyobora Dioseze ya Goma yasabye abantu bose kwiyandikisha mu bazaza kwakira uyu muyobozi wa Kiliziya Gaturika ku Isi uzaba ari muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, akazaba ari i Goma kuwa 4 Nyakanga 2022 .
Umuhoza Yves