Imwe munyoni nini kw’isi yo mu bwoko bwa Andean condor yazamutse mukirere ibirometero 172 kandi idakoresheje amababa ngo iyakibite.
Abashakashatsi barebeye hamwe isano iri hagati y’ibidukikije n’imbaraga nyinshi inyoni nini,ninazo zifashishijwe mu gukora indege.
Kugira ngo babigereho, bafatanyaga ibyuma bifata amajwi kuri kondora ya Andean ,ubwo bushakashatsi ninabwo bwafashije kwandika buri kantu kose kugeza ku mababa, kimwe n’inzira iyo nyoni inyuramo iguruka mu kirere.
Umwe mu banditsi ndetse akaba n’umushakashatsi Hannah Williams wo mu kigo cya Max Planck gishinzwe imyitwarire y’inyamaswa yagize ati: Ibisubizo byacu k’ubushakashatsi bw’inyoni ninabwo bwafashije abavumbuye indege zakozwe mugihe cyahise,ubu imiterere mishya y’izi nyoni nayo iratwereka indi sura nshya y’indege twakora mu bushakashatsi burushijeho.
Ubushakashatsi bwerekana isano iri hagati ya kondora y’uyu munsi nizahahise z’ibihangage byazimye ,byari bimeze nk’ikiyoka,iyi nyoni ikaba yaraciye agahigo muri iki nyejana mu guhiga izindi nyoni,kugera kure hashoboka kandi idakubise amababa,bityo bagendeye ku miterere yayo bakaba bashobora gukora izindi ndege zisumbyeho izari zihari.
Shema Thierry