Chantal Mutega wahoze muri Guverinoma ya baringa yo mu gihugu kitwa Thomas Nahimana kuri ubu akaba yaraje guhahira mu mutwe w’iterabwoba wa CNRD arikumwe na Félicien Hategekimana wakunze gushinjwa n’umutwe wa FDLR gusahura imitungo y’impunzi ziba muri Cameroun azibeshya ko ari inkunga yo guha umutwe wa FDLR yarangiza akishirira mu mufuka we bikomye abanyapolitiki bo muri opozisiyo.
Mu magambo yuzuye amaganya Chantal Mutega na Félicien Hategekimana bavuga ko bababajwe cyane n’abamwe mu b’anyapolitiki bo muri opozisiyo ikorera hanze basigaye bakunda gupfobya ibikorwa bya FLN bavuga ko yarekeraho kubeshya abanyarwanda aho abayobozi bayo barimo Gen. Jeva bakunda kumvikana bavuga ko bari kurwanira mu Karere ka Nyaruguru.
Kuri iyi ngingo Chantal Mutega yagize ati:” Ikimbabaje n’uko ejo bundi FLN yasohoye itangazo ry’uko yagabye igitero aho kugirango babyemere ahubwo batangira gupfobya FLN, kandi abo bantu bitwa ko bari muri opozisiyo. Yanagaragaje n’iminyago ariko ntibabyemera”
Chantal Mutega kandi akomeza avuga ko benshi bashingira ku bibazo abarwanyi ba FLN bahuye nabyo ubwo Ingabo za FARDC zabacanagaho umuriro maze benshi bakahasiga ubuzima abandi bagacyurwa mu Rwanda bigatuma benshi bafata umutwe wa FLN nk’udashoboye ndetse ko utazashobora kurwanya ubutegetsi buriho mu Rrwanda.
Ibi ngo bikaba byaragize ingaruka ku misanzu FLN yakiraga yatangwaga n’abari bayishigikiye bityo Chantal Mutega na Félicien Hategekimana bakaba basaba ko iyo misanzu yakongera gutangwa kuko byabagizeho ingaruka.
Yagize ati:”Uwaba afite urukondo n’ubushake yakongera agashigikira FLN.”
Abari basanzwe Batanga iyo misanzu benshi biganjemo Abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze bagizwe ahanini n’abantu basise bakoze amabara mu Rwanda bavugako nta misanzu bazongera gutanga ngo kuko FLN ntabikorwa bifatika ifite ndetse ko n’ibyo yiyitirira baje kuvumbura ko ari baringa ndetse abandi barimo Twagiramungu Faustin ntibatinya kuvuga ko gukoresha intwaro urwanya ubutegetsi bw’uRwanda bitagishobotse
Chantal Mutega na Félicien Hategekimana ni bamwe mu bambari ba CNRD bungukiraga cyane mw’iyi misanzu dore ko amwe mu mafaranga bahembwaga ku b’ikorwa byabo by’icengezamatwara babinyujije k’urubuga rwa youtube rukorera CNRD ubwiyunge ariho akomoka .
Amakuru Rwandatribune yakuye ahantu ho kwizerwa n’uko ibi bihe bitoroheye umutwe wa FLN bitewe n’ubukene bw’ibasiye uno mutwe ufatwa na Leta y’uRwanda nk’umutwe w’iterabwoba.
Umwe mu bahoze muri FLN Ubu akaba ari mu ngando nyuma yogutahuka mu Rwanda yabwiye Rwandatribune ko, Ngo usibye iyo misanzu yahagaze igatera ubukene muri FLN ngo kuva Paul Rusesabagina yafatwa nta gafaranga FLN ikibona ,ngo kuko nawe ubwe yawushoragamo atari make nk’uko yabyivugiye ubwe .
Ibi bikaba bikomeje kubabaza Chantal Mutega na Felicien Hategekimana doreko ari bamwe mu bambari ba FLN bashinzwe icengezamatwara babikuragamo agatubutse. Kuri Ubu barataka igihombo.
Hategekimana Claude