Bamwe mu bashoferi batwara imodoka z’ikigo gitwara abagenzi mu mujyi wa
Kigali cya ROYAL EXPRESS barataka inzara ibamereye nabi hamwe n’imiryango
yabo, aho bavuga ko bamaze igihe kinini badahembwa bikaba byarabateye inzara
n’ubukene.
Ni ikibazo kandi cyagize ingaruka zikomeye ku bagenzi batega izi
modoka cyane cyane abava muri Gare ya Nyabugogo Berekeza mu bice
bya Kicukiro, Gikondo, n’ibindi bice, aho bigirizwaho nkana
n’abashoferi b’izi modoka bakabaca amafaranga y’umurengera, ku
mizigo kugira ngo babone ayo baza gutahana mumiryango yabo.
Umwe mu bagenzi witwa Mukunzi Claire waganiriye na Rwanda
Tribune yagize ati “ nkubu nari ngiye Kicukiro ariko siniyumvisha
uburyo uyu muzigo mfite utagejeje no ku biro 10 bari kunsaba
kuwishyurira 2000FRW.”
Aba bashoferi ntibahakana ibivugwa n’aba bagenzi bavuga ko babikora
kugira ngo babashe kubona amafaranga bajyana murugo bityo abana
babo babashe kubona ibyo kurya kuko bamaze igihe badahembwa.
Umwe mu baganiriye na Rwanda Tribune twahaye izina rya “B” kubera
umutekano we yagize ati “tekereza nawe kwirirwa utwaye imodoka
y’umuntu ukwezi kumwe, abiri akarangira udakora ku ifaranga kandi
ufite urugo ugomba guhahira, urumva ko ari ibintu bigoye.”
Yongeyeho ko guca abagenzi amafaranga y’umurengera ari ukugira ngo
nibura babone icyo baza gutahana murugo igihe bashoje akazi bityo
nabo imiryango yabo ibone icyo yarya.
Umuyobozi wa ROYAR EXPRESS Bwana Ndabaganje Jules Cesar
aganira na Rwanda Tribune yavuze ko koko hari abakozi batwara
imodoka batarahembwa bitewe n’ibibazo ikigo cyahuye nabyo
by’imyenda ya Banki, ikigo cyafashe mu bihe bya COVID 19 bakaba
barimo kubikemura, ariko ko nta mushoferi wakagombye kwitwaza ko
atarahembwa ngo akore amakosa yo guhohotera umugenzi.
Yakomeje avuga ko bagenda bahemba abashoferi bacye bitewe
n’ubushobozi bakaba bari gukora ibishoboka ngo n’abatarahembwa
nabo bahembwe vuba.
Yashoje avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo cy’abashoferi bavuga
ko bari kwihimura bagaca abagenzi amafaranga y’umurengera ku
mizigo kandi ko uzafatwa azabihanirwa.
Ibibazo by’abagenzi bishyuzwa amafaranga y’umurengera ku mizigo
baba bafite cyane cyane abatega imodoka zo mu mujyi wa Kigali no mu
nkengero zawo bikunze kugaragara cyane aho usanga bari gushwana
n’abashoferi ndetse n’abiyita abakozi b’ibigo bitwara abagenzi kandi
atari bo bazwi ku izina ry’abakarasi baca abagenzi amafaranga
y’umurengera ku mizigo.
Ibi bibazo bikunze kugaragara mu bigo bya KIGALI BUS SERVICE
(KBS) ndetse no muri ROYAL EXPLESS.
Norbert Nyuzahayo