Depite Pie Nizeyimana arasaba inzego z’ubutabera gukora iperereza kuri Depite Dr Frank Habineza ku mvugo amaze iminsi akwirakwiza zigamije gutoneka Abanyarwanda no kubasubiza mu mateka mabi bavuyemo.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yanyujije ku murongo wa YouTube w’Ikinyamakuru Urugano Tv. Bwana Pio Nizeyimana yavuze ko itegekonshinga ry’u Rwanda ryemera ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko agasoza avuga ko itegeko ryashyizeho nyirantarengwa ku muntu wese ushobora gukwirakwiza ibitekerezo bishobora guhubanya umudendezo w’Abanyarwanda agomba kubihanirwa.
Iyi ntumwa ya rubanda akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka UDPR avugako Depite Frank Habineza yarengereye aho yasabaga ko u Rwanda rugomba kuganira n’imitwe yitwaje intwaro yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi harimo FDLR,FLN na RUD Urunana.
Depite Pio Nizeyimana kandi avugako mugenzi we Frank Habineza azi neza ko imitwe ya RUD Urunana, FLN na RNC yose ifite imiziro cyane cyane ko benshi mu bayigize bakatiwe n’inkiko ku byaha by’ ubwicanyi ndengakamere.Kubwa Hon Pio akaba asanga ubutabera bwagombye gukora akazi kabwo ,Depite Frank Habineza agakurikiranwa n’amategeko.
Si Depite Pio wamaganye imvugo za Frank Habineza gusa, benshi mu banyapolitiki ndetse n’abavuga rikijyana bakomeje kwamagana uyu mudepite uhagarariye Ishyaka rya Democratic Green party ndetse hari n’abamunenga ko yaba yarabaye umuvugizi w’abajenosideri muri abo twavuga nka Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sport. Mutabazi Ferdinand wahoze ari umuyobi wa Green Party mu Majyepfo n’abandi .