Perezida Paul Kagame yemeye guhura na mugenzi we Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko bitangazwa na Guverinoma ya Angola.
Umukuru w’Igihugu yabyemeye ku wa Mbere tariki ya 11 Werurwe, ubwo yakirwaga i Luanda na mugenzi we Joao Lourenco wa Angola usanzwe ari umuhuza w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu makimbirane ari hagati ya RDC n’u Rwanda.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi “baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC, bumvikana ku ntambwe z’ingenzi zigamije gukemura umuzi w’amakimbirane, ndetse no gukomeza gushyigikira ibiganiro bya Luanda na Nairobi kugira ngo amahoro n’umutekano bigerweho mu karere.”
Perezida Kagame na Tshisekedi bamaze igihe kirekire badacana uwaka, bijyanye n’uko uyu Perezida wa RDC amushinja gutera igihugu cye biciye mu bufasha amurega guha umutwe wa M23.
U Rwanda rwakunze guhakana ibyo birego, ahubwo rukagaragaza ko rutewe impungenge no kuba RDC yarihuje n’umutwe wa FDLR ugammbiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Impande zombi zimaze igihe zifatanya mu ntambara ingabo za RDC zihanganyemmo na M23, nk’uko bigaragazwa na raporo z’impuguke za Loni kuri RDC
Ba Perezida Kagame na Tshisekedi kuva muri 2022 bahuriye inshuro nyinshi mu biganiro byabaga bigabije guhoshya umwuka mubi, kugeza mu mwaka ushize Tshisekedi yivumvuye ndetse agatangaza ku mugaragaro ko adateze kongera guhura na mugenzi we w’u Rwanda.
Mbere y’uko Perezida Kagame yakirwa i Luanda na Lourenco, Tshisekedi ni we wari wabanjeyo mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gashyantare.
Nyuma y’uruzinduko rwe Angola yatangaje ko yemeye kuva ku izima agahura na mugenzi we w’u Rwanda.
Ni Tshisekedi waherukaga kubwira abanyamakuru i Kinshasa ko yiteguye kugirana ibiganiro n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ariko ko atazigera abigirana n’umutwe wa M23 umaze imyaka irenga ibiri warigaruriye ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio, ku wa Mbere yatangaje ko Perezida Kagame na we yemeye kuba yakongera guhura imbonankubone na Tshisekedi bakaganira.
Yunzemo ko Perezida Lourenco ari we ugomba kugena itariki n’ahantu bariya bakuru b’ibihugu byombi bazahurira nk’uko Bwiza ibitangaza.