Kuwa 18 Mutarama 2022, Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Bubiligi, bwinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko bugiye gusaka amadosiye ya Komisiyo y’iyi nteko yakoze icukumbura ku rupfu rwa Patrice Lumumba kuva mu 2000-2001.
Iri saka ryabaye mu gihe hari imyiteguro yo gushyikiriza DRC iryinyo rya Lumumba ryatwawe n’umwe mu bapolisi b’Ababiligi wagize uruhare mu iyicwa rye.
Lumumba waharaniye ubwigenge bwa DRC, yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere , iki gihugu kikimara kubona ubwigenge mu 1960 ariko aza kwicwa ku wa 17 Mutarama 1961 hamwe n’abarinzi be babiri mu Karere ka Katanga.
Bwa mbere u Bubiligi bwagombaga gushyikiriza DRC iryinyo rye ku wa 21 Kamena 2021 ariko birasubikwa byimurirwa ku wa 17 Mutarama 2022, umunsi hagombaga kuba imihango yo kumwibuka.
Icyo gikorwa cyasubikanywe n’indi mihango yo kumwibuka yari yateguwe biturutse ku bwiyongere bw’ubwandu bwa Covid-19, cyimurirwa ku wa 30 Kamena uyu mwaka.
Inkuru ya RFI ivuga ko mu madosiye Ubushinjacyaha bwagiye gusaka hari harimo amabanga ubutabera bwari bukeneye ajyanye n’icukumbura Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko yakoze ku rupfu rw’uyu munyepolitiki.
Iyo komisiyo nubwo bivugwa ko itarangije neza imirimo yayo, yagaragaje ko hari abategetsi b’u Bubiligi bagize uruhare mu rupfu rwe, ibyaganishaga ku birego by’ibyaha by’intambara.
Umucamanza yahise ahagarikisha icyo gikorwa ndetse hafatwa icyemezo cyo guhisha ayo madosiye kuva mu myaka 20 ishize.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Eric van Duyse, yatangaje ko isaka ryabaye mu bwumvikane busesuye hagati y’urwego rw’ubutabera n’Inteko Ishinga Amategeko.
UWINEZA Adeline