Jean Marie Ndagijima wahoze ari Ambasederi w’uRwanda mu Bufaransa kuva mu 1990 kugeza 1994 ndetse akaza kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’uRwanda nyuma yaho ingabo za FPR inkotanyi zihiritse ubutegetsi bw’abajenosideri mu 1994 ,akomeje kw’ikoma Alain Gauthier umufaransa ukuriye ishirahamwe rishakisha abakekwa kugira uruhare muri jenoside y’akorewe abatutsi mu 1994 CPCR(Collectif de parties Civiles pours le Rwanda).
Kuri ubu Jean Marie Vianney Ndagijima yatanze ikirego Mu rukiko rwo mu Bufaransa aho ashinja Alain Gauthier ku musebya mu ruhame.
Ni nyuma yaho Alain Gauthier yagaragaje uko Jean Marie Vianney Ndagijima akunze kwiyambika uruhu rw’intama kandi ari ikirura ngo kuko Ndagijima ari umutima cyangwa amasanganzira y’abantu b’abajenosideri bashinze amahuriro y’umuco ariko nyamara bakunze guhura bafite impamvu za politiki, ubu akaba yihishe i Orleans mu bufaransa .
Yagize ati:”Kuvuga ngo ndi umutima cyangwa amasanganzira y’abajenosideri sinshobora kubyihanganira nicyo cyatumye ngana inkiko”
Kugeza magingo aya ntacyo Alain Gauthier aratangaza ku kirego cya Jean Marie Vianney Ndagijima.
Ikirego cya Ndagijimana gishingiye ku biri mu nyandiko y’ikinyamakuru The New Times, yo mu kwezi kwa karindwi 2020.
Iyo nyandiko ivuga kuri bamwe mu bashinjwa na leta y’u Rwanda gukora jenoside cyangwa kugira ingengabitekerezo ya jenoside.
Iki kinyamakuru gisubiramo.
Jean Marie vianneyNdagijimana yabaye ambasaderi w’uRwanda mu Bufaransa kuva 1990-1994. Nyuma yaho FPR Inkotanyi ihagaritse jenoside y’akorewe abatutsi , Jean Marie Vianney yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri guverinoma yari iyobowe na Twagiramungu Faustin alias Rukokoma.
Nyuma y’igihe gito ari kuri uwo mwanya, yaherekeje pasteur Bizimungu Wari perezida wa Repuburika icyo gihe ubwo yari agiye mu nana ngarukamwaka y’umuryango wabibumbye akaba yari yanahawe amafaranga 187$ yagombaga gukoreshwa Mu bikorwa byo kuzahura ambasade y’u Rwanda muri Amerika doreko byari no mu nshingano ze .
Ubwo inama y’umuryango wabibumbye yari irangiye , pasteur Bizimungu yatumije abadiporomate b’u Rwanda bakoreraga muri Amerika kugirango bagirane ibiganiro maze biza kugaragara ko Jean Marie Vianney Ndagijimana atayitabiriye.
Hashize iminsi itatu ataraboneka byaje kumenyekana ko yatorokanye amafaranga 187 $ yagombaga kuzahura ambasade y’uRwanda muri Amerika doreko nta bikoresho byari bikirimo kuko ibyinshi byari byarasahuwe n’ambasaderi wari uhagarariye guverinoma y’abatabazi yashize jenoside mu bikorwa.
Kuva ubwo Ndagijimana yahise yishora mu bikorwa by;imitwe irwanya leta y’uRwanda ndetse akaba akunze kumvikana mu binyamakuru bikorera hanze bibogamiye ku barwanya ubutegetsi bw’uRwanda birimo ikondera Libre aho bakunze kuvuga amagambo apfobya akanahakana Jenoside yakorewe abatutsi.
Hategekimana Claude