Malawi ni kimwe mu bihugu bicumbikiye Abanyarwanda benshi biganjemo ababarizwa mu mitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda bazwiho ubuhezanguni , gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gusebya Leta y’uRwanda no gukwirakwiza ibihuha bivuga nabi igihugu cy’u Rwanda.
Urugero rwiza ni urw’umugabo witwa Seth ariko mu rwego rwo kwiyoberanya akaba yarihimbye Kamanzi Loge cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ubuhamya butangwa n’Abanyarwanda baba mu gihugu cya malawi batashatse kuvuga amazina yabo ku mpamvu z’umutekano wabo bemeza ko uyu Seth alias Kamanzi Loge ari umuntu wabaswe n’amacakubiri ashingiye ku rwango no kugenda akwirakwiza ibitekerezo by’ubuhezanguni , gupfobya Genoside yakorewe Abatutsi , ndetse no gukwirakwiza ibihuha by’uzuyemo amagambo asebya ubutegetsi bw’u Rwanda akoresheje imbuga nkoranyambaga aho abeshya ko ibi abivuga ari mu Rwanda kandi yibereye mu gihugu Cya Malawi
Kuki akunda gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya u Rwanda?
Seth alias Kamanzi Loge akomoka mu cyahoze ari Maranyundo ku Gasenga ho mu Karere ka Bugesera
Imwe mu mpamvu zikomeye zituma akunda gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibitekerezo by’ubuhezanguni n’uko umubyeyi akomokaho ariwe se umubyara Nziraguseswa Ezéchiel, yafungiwe muri gereza ya Ririma kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko Seth alias Kamanzi Loge akaba akunda kugenda abeshya Abanyarwanda baba muri Malawi ko amaze imyaka 21 atazi irengero n’amakuru ya se Nziraguseswa.
Seth alias Kamanzi Loge akunda kugenda asebya ubutegetsi bw’uRwanda no gukwirakwiza ibihuha bitewe n’uko umwe mu bavandimwe be yafunzwe azira kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.
Ibi byose byatumye Seth alias Kamanzi Loge ahinduka umurakare ahitamo kuba umwe mu bahakanyi n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ,ari nako ashishikazwa no kuzenguruka mu banyarwanda baba Malawi ndetse rimwe na rimwe agakoresha imbuga nkoranyambaga asebya Leta y’uRwanda
Seth alias Kamanzi yagiye hanze avuga ko agiye gushaka ubuzima
Ku mbuga nkoranya mbaga abeshya abamukurikira ko aba mu Rwanda ndetse ko mu minsi yashize yabaga muri Kenya ariko ibyo bikaba ari ibinyoma kuko abikora agamije kwiyoberanya dore ko ubusanzwe abarizwa mu gihugu cya Malawi.
Hategekimana Claude