Umugabo witwa Amoo Hadji ukomoka mu gihugu cya Iran birakekwako ko ariwe muntu w’umunyamwanda mu batuye isi yose nyuma y’uko amaze imyaka 60 yose atoga.
Amoo Hadji w’imyaka 80 y’amavuko atuye mu mujyi wa Dezgah mu majyepfo ya Iran. Ikinyamakuru Aljazeera kivuga ko akunze kumisha amazirantoki y’abantu akayanywamo itabi.
Uyu musaza avuga ko yahunze guturana n’abandi bantu akajya kwibera mu gace k’icyaro aho atuye wenyine, nyuma y’uko ngo aho yari atuye mbere muri Tehran yanenwaga n’abantu bamushinjaga ko ababangamira kubera impumuro ye mbi.
Amoo avuga ko aheruka koga mu mwaka w’1962 , ubwo yari agituye mu murwa mukuru wa Iran.
Urubuga Guiness World of Records rwatangiye gukora ubushakashatsi kuri uyu mugabo, mbere y’uko rumwemeza nk’umuntu wambere w’umunyamwanda ku Isi. Binakekwa ko uyu mugabo ashobora kuzatwara ibihembo bya Guinness 2 cyane ko ngo no kumara imyaka 60 atazi amazi ku mubiri we, bimwongerera amahirwe yo guca agahigo gakomeye ku Isi.
Ni inkuru ibabaje cyane.Report ya World Health Organisation yerekana ko ITABI ryica abantu bagera kuli 8 millions buri mwaka,ahanini bazize Cancer y’ibihaha.Niyo mpamvu kuli buri paki y’Itabi bandikaho ngo:”Itabi ririca”;cyangwa “Itabi ryangiza umubiri”.Bihuye na 2 Abakorinto 7:2 hatubuza KWANGIZA umubiri wacu.Bisobanura ko kunywa Itabi ari icyaha.Mu idini nsengeramo,nta n’umwe unywa ITABI.Babifata nk’icyaha gikomeye,kubera ko Imana itubuza kwangiza umubiri yaduhaye.Uwanze kurireka bamuca mu idini,bakurikije Abakorinto ba mbere,igice cya 5 ,umurongo wa 13.