Umwe mubayobozi bakuru b’ ingabo za Iran zirinda Perezida w’Igihugu bita The Islamic Revolutionary Guard Corps, Colonel Hassan Sayad Khodayari, yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana ,ubwo yarai mumodoka ye avuye mukazi. Uru rupfu rwe rwakuruye umwuka mubi hagati ya Iran na Israel ,kuko bakekwaho uruhare murupfu rwe.
Uyu mugabo warasiwe mu modoka ye yarasiwe mu nkengero z’Umurwa mukuru, Teheran, ubwo abantu bari kuri Moto bamutegaga . nyuma y’ibi ubutegetsi bwa Tehran bwahise butangaza ko butazatida kwihorera.
Uyu musirikare warashwe mu ijoro ryo kuwa 22 Gicurasi , abaye uwa kabiri mu bantu bakomeye bo muri Iran bishwe mu myaka ibiri ishize nyuma y’umuhanga mu by’intwaro witwa Mohsen Fakhrizadeh wishwe missile na drone z’Amerika mu Ugushyingo, 2020 .
Perezida wa Iran yavuze ko abagabo bo mu gihugu cye bazihorera uko bizagenda kose , kugihugu cya Israel ndetse n’inshuti zayo zose, zirimo n’Amerika.aya magambo yayabwiye abanyamakuru mbere y’uko yurira indege agana muri Oman.
Abayobozi b’uyu mutwe wa gisirikare bafite ijambo rikomeye mu bibera muri kiriya gihugu ariko imbaraga zabo zigera no muri Syria na Iraq. Amakuru yatanzwe n’ikigo ntaramakuru cya Iran kitwa Irna avuga ko uriya mugabo yarashwe amasasu atanu mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru ubwo yari atashye avuye mu kazi.
Ubuyobozi bwa Iran bwatangaje ko hari abantu bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gukorana na Israel ishinjwa kuba inyuma y’ubu bwicanyi.
Umuhoza Yves